skol
fortebet

Ethiopia: Abantu 48 baguweho n’umusozi w’imyanda

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru dusoje tariki ya 12 Werurwe 2017, abantu basaga 48 mu mujyi wa Addis Abeba mu gihugu cya Etiyopiya, bamaze kwitaba Imana biturutse ku musozi w’ibishingwe wabaguyeho.
Daily nation yandikirwa mu gihugu cya Kenya yanditse ko habayeho ubunyerere bw’ubutaka bwatumye abarenga 48 bitaba Imana. Ngo hafi y’uwo musozi watengutse hari hatuye abaturage benshi.
Abaturage bagera ku 150 nibo bari batuye mu gace ka ’Koshe’ ahabereye iyi mpanuka. Umwe mu baturage warokotse yabwiye ibiro (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru dusoje tariki ya 12 Werurwe 2017, abantu basaga 48 mu mujyi wa Addis Abeba mu gihugu cya Etiyopiya, bamaze kwitaba Imana biturutse ku musozi w’ibishingwe wabaguyeho.

Daily nation yandikirwa mu gihugu cya Kenya yanditse ko habayeho ubunyerere bw’ubutaka bwatumye abarenga 48 bitaba Imana. Ngo hafi y’uwo musozi watengutse hari hatuye abaturage benshi.

Abaturage bagera ku 150 nibo bari batuye mu gace ka ’Koshe’ ahabereye iyi mpanuka. Umwe mu baturage warokotse yabwiye ibiro ntaramakuru by’ubufaransa , AFP ko bumvise urusaku bagasohoka mu mazu bagiye kureba ibiri kuba hanze.

Ati ”twumvise urusaku turebye tubona ubutaka buri kugenda." BBC yavuze ko hakomeje gushakishwa imibiri y’abandi bantu bivugwa ko baguye muri iyi mpanuka.

CCN yaganiriye na Negeri Lencho akaba Minisitiri ushinzwe itumanaho wavuze ko bari gukora iperereza rikomeye mu gushakisha icyatumye habaho ubunyerere by’ubutaka. Uyu muyobozi yanavuze ko bari gushaka amacumbi y’abagizweho ingaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa