skol
fortebet

Ethiopia: Ibihumbi by’abasirikare bari barafashwe bugwate babohojwe

Yanditswe: Sunday 29, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwigarurira umujyi wa Mekelle usanzwe ari umurwa mukuru wa leta ya Tigray, zinabohoza ibihumbi by’abasirikare ingabo za TPLF zari zarafashe bugwate.

Sponsored Ad

Imirwano hagati ya Ethiopia na Leta ya Tigray isa n’iyayigometseho yatangiye tariki ya 04 Ugushyingo, nyuma y’uko ingabo z’iriya leta zigabye igitero ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za Ethiopia kiri mu majyaruguru y’igihugu, zikica bamwe mu basirikare abandi zikabafata bugwate.

Abari barafashwe bugwate ni bo Minisitiri Abiy yatangaje ko ingabo za Ethiopia zamaze kubohoza, nyuma y’ibitero simusiga zatangije ku ngabo z’ishyaka TPLF ku wa Kane w’iki cyumweru.

Umunsi wo ku wa kane wari uwa nyuma muri itatu ntarengwa Leta ya Ethiopia yari yahaye ingabo z’iya Tigray, ngo zibe zamanitse amaboko zemera ko zatsinzwe.

Mu itangazo Abiy Ahmed yasohoye mu kanya kashize, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zamaze gufata mu biganza umujyi wa Mekelle wose.

Ingabo za Ethiopia kandi zamaze kwigarurira ikigo cya gisirikare cyo muri kariya gace, ikibuga cy’indege, ibigo bitandukanye, ibiro byo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Minisitiri Abiy wavuze ko hamaze gutangira urugendo rwo gusana ibyangijwe n’intambara, yavuze ko Polisi ya Ethiopia Ikomeje guta muri yombi abanyabyaha bo mu ishyaka TPLF kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abiy yashimiye uruhare abaturage ba Tigray n’Umuryango mpuzamahanga, avuga ko uretse kongera kubaka Tigray yashegeshwe n’intambara hanatangira urugendo rwo gucyura ababarirwa mu bihumbi bahunze igihugu.

Yahamagariye incuti za Ethiopia gutanga umusanzu mu kongera kubaka agace ka Tigray, no guha abaturage bayo agahenge n’umutekano bakwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa