skol
fortebet

FARDC yigambye gukubita inshuro inyeshyamba za FOREBU zikuriwe na Gen.Niyombare

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC,zatangaje ko zakubise inshuro umutwe wa FOREBU washinzwe na Gen.Niyombare Godfroid wavuzwe cyane ubwo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza.

Sponsored Ad

FARDC yatangaje ko yakubise inshuro izi nyeshyamba ziriruka ziva mu birindiro byayo biherereye i Mangwa,muri Kivu y’Amajyepfo, bimwe mu bikoresho byazo birimo imbunda zirabisiga.

FARDC ikomeje kwirukana inyeshyamba ku butaka bwazo yatangaje ko nta musirikare wayo wasize ubuzima muri iyi ntambara yarwanye na FOREBU ariko yemeza ko bishe zimwe mu nyeshyamba banafatira ibikoresho byazo.

Igisirikare cya Congo, cyemeza ko cyahagurukiye imitwe y’inyeshyamba zikomoka i Burundi, ikomeje kwidegembya muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari ya Uvira.

Gen. Niyombare Godefroid yayoboye umugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi mu Burundi kuwa 13 Gicurasi 2015, yagiye akomeza kubangamira umutekano wa Leta y’Uburundi ariyo mpamvu yashinze umutwe wa FOREBU wo kumufasha kujya ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa