FARDC yigambywe kwica inyeshyamba zirindwi mu gace ka Jiba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 1310

Ingabo za RDC zitwa FARDC zagabweho ibitero u n’inyeshyamba zo mu murenge wa Jiba,muri teritwari ya Djugu, yirwanaho cyane ndetse yica izigera kuri 7 ndetse imbunda zazo zirafatwa.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2019 nibwo FARDC yateye izi nyeshyamba izikubita inshuro biviramo izigera kuri 7 kuhasiga ubuzima.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo niwe wahaye Radio Okapi aya makuru ndetse yemeza ko izi ngabo za Leta zigiye gukomeza guhashya izi nyeshyamba zihisha mu baturage.

Umwe mu batuye muri aka gace ka Jiba,yavuze ko bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biremereye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu,ubwo FARDC yarimo ikozanyaho n’izi nyeshyamba.

Umuvugizi wa FARDC niwe wemeje ko izi nyeshyamba arizo zashatse kubiba umugono ariko zisanga bari maso niko kuzikubita hapfa 7.

Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko izi nyeshyamba zimaze kubona ko zikubiswe inshuro,zahise zivanga n’abaturage ariyo mpamvu babasabye gukorana na FARDC kugira ngo zitabwe muri yombi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igihugu cy’Afurika y’Epfo cyafatiriye indege ya Tanzania

Ubuyobozi bwa Tanzania bwatangaje ko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo,...
24 August 2019 Yasuwe: 2021 0

Burundi: Abatimbo bakoze imyigaragambyo yo kwamagana itorero ryo mu Rwanda...

Abatimbo bo mu gihugu cy’uBurundi biriwe mu rugendo rwo kwamagana itorero...
24 August 2019 Yasuwe: 2399 3

Uwahoze ari visi perezida wa Uganda yatangaje impamvu itangaje ituma...

Uwahoze ari Visi Perezida wa Uganda,Prof. Gilbert Bukenya, uzwi nka...
23 August 2019 Yasuwe: 7002 0

Bimwe mu bice by’ingurube birimo n’umutima wayo bizajya byifashishwa mu...

Abashakashatsi bagaragaje ko mu myaka iri imbere, bimwe mu bice by’inyamaswa...
23 August 2019 Yasuwe: 1747 0

Perezidansi ya Uganda yataye muri yombi abantu benshi barimo n’uwahoze ari...

Umutwe ushinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda, wataye muri...
23 August 2019 Yasuwe: 3264 0

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje kwirukana umusubirizo...

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje guca ibintu kubera...
21 August 2019 Yasuwe: 4937 1