skol
fortebet

FARDC yishe Col.Muhawenimana uzwi nka Festus wari ukuriye FLN muri Kalehe

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Koloneri Col.Muhawenimana Theogene wari uzwi nka Festu,s wari ukuriye inyeshyamba za FLN mu gace k’imirwano ka Kalehe yicanwe n’abarwanyi 83,abandi 45 bamanika amaboko.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi wa FLN yaguye muri iyi mirwano ikomeye yabereye mu ishyamba rya Kahuzi Biega na Kinono,riherereye muri Gurupoma ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo yavbaye k’umunsi w’ejo saa yine.

Col.Muhawenimana Theogene alias FESTUS,yayoboraga Batayo yitwa AXES I,yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen.Wilson Irategeka.

Ubwo Col Festus yasohokaga mu ishyamba rya Kahuzi Biyega nibwo yaguye mu mutego w’ingabo za FARDC we n’abo yari ayoboye barengaga 80 bahasiga ubuzima, abarwanyi 45 bamanika amaboko,barimo abakobwa 25.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandatribune.com nacyo gikesha umunyamakuru uri I Kalehe, Col.Festus yapfanye na bamwe mu ba ofiye barimo;Maj.Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado,Maj Runyuki,Maj.Kibata,Capt Tumaine Maulice wari ukuriye Kompanyi CRAP na Hakizabera Alphonse na capt Sibomana Musafiri wabarizwaga mu rwego rw’iperereza.Aba biyongereye kuri Jenerali Jean Pierre Gaseni uherutse kwicwa na FARDC.

Abantu 1300 abarwanyi ba FLN bari bagize ingwate bamaze kwishyikiriza MONUSCO,kandi umubare uragenda wiyongera.

Col.Muhawenimana Theogene uzwi nka FESTUS,yavutse mu mwaka wa 1974,avukira mu Cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali,Komini Gashora,ubuni mu Karere ka Bugesera,Intara y’iburasirazuba,Col.Festus yinjiye mugicengezi mu mwaka wa 1998,muri 1999 yinjira mu Ishuri rikuru rya gislikare ESM ya FDLR ahitwa I Gikoma,ho muri Repubulika ya Congo,muri Tetwari ya Rutshuru.

Muri 2016 Koloneri Festus ubwo havukaga NCRD-UBWIYUNGE yari ayoboye I kompanyi yitwa LA COMETE,aba barwanyi yari ayoboye yarabatorokanye abinjiza muri CNRD/FLN,umwe mu babanye nawe bavuga ko yari umwicanyi,akaba yarayoboye igitero kishe abaturage 12 muri Lokarite Bibwe,Gurupoma ya Bashari-Mukoto,Zone ya Masisi ho muri Repubulika iaharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru ya Rwanda Tribune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa