skol
fortebet

FARDC yishe inyeshyamba za ADF zisaga 25 mu gace ka Beni

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Igisirikare cya RDC,cyatangaje ko cyishe abasirikare 25 bo mu nyeshyamba zizwi nka ADF mu mirwano ikomeye imaze icyumweru ibera ahitwa Beni yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Sponsored Ad

Uyobora operation Sokola 1 ishinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC, Brigadier General Ychaligonza Nduru Jacques,yabwiye ikinyamakuru Actuarite.cd ko abarwanyi ba ADF bagiye bakubitwa inshuro mu bitero byose bagerageje kugaba kuri FARDC.

Uyu muyobozi yavuze ko bimwe mu bitero barwanishije amaboko babatsindira ahitwa Vemba, Kadou, Kididiwe no mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Beni.

Abasirikare barindwi ba FARDC baguye muri iyi mirwano n’abandi benshi bayikomerekeyemo.

Iyi mirwano ngo irakomeje ndetse ngo abasirikare ba FARDC bamaze gufata ibirindiro bya Vemba, Kadou, Kididiwe na 46 gusa ntiyigeze avuga ko bafite ubufasha bwa MONUSCO.

Abaturage babarirwa mu bihumbi, bahunze intambara mu ntara ya Beni, mu burasirazuba bwa Congo, aho ingabo za Leta ziri mu bikorwa byo guhigisha uruhindu, abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bivugwa ko uturuka mu gihugu cya Uganda, ukajya guteza imidugararo muri Congo.

Abaturage babarirwa mu bihumbi, bamaze guhunga iyi ntambara mu ntara ya Beni, mu burasirazuba bwa Congo,cyane ko ingabo za Leta ya RDC ziyemeje gukomeza guhashya abarwanyi bo muri uyu mutwe wa ADF bivugwa ko uturuka mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa