skol
fortebet

Felix Tshisekedi na Kabila bahuje urugwiro mu nama ikomeye bagiranye

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi ndetse n’uwo yasimbuye Joseph Kabila bahuriye mu nama yamaze amasaha ane ku munsi w’ejo taliki ya 17 Mutarama 2019.

Sponsored Ad

Kabila na Tshisekedi bashinjwa kujya inama bakiba Martin Fayulu mu matora ya perezida aheruka,bagaragaye bari guhoberana bishimye ndetse bagiranye ibiganiro byamaze amasaha 4 mu ngoro ya perezida wa RDC,Palais de la Nation, nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko ibi biganiro by’aba bagabo bombi byakozwe kubera ko mu muhango w’ihererekanyabubasha bemeranyije ko bazajya bahura igihe cyose bakeneranye ndetse bemeranyije ubufatanye.

Ishyaka rya Kabila niryo ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko ya RDC ndetse inzobere muri politiki zivuga ko uyu muhuro ugaragaza ko aba bombi bemeranyije kugurana ubutegetsi.

Tshisekedi arifuza kubaka guverinoma ikomeye ,ariyo mpamvu bivugwa ko yasabaga inama Kabila wari umaze imyaka isaga 17 ku butegetsi,ndetse bivugwa ko mu minsi ishize aherutse gusaba ubufasha perezida wa Uganda Museveni bwo kumufasha kugira imbaraga muri politike.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa