skol
fortebet

Felix Tshisekedi yandikiye ibaruwa ndende Paul Kagame amusaba ko yamufasha RDC igashyirwa muri EAC

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,Félix Tshisekedi yandikiye ibaruwa ndende mugenzi we Paul Kagame uyoboye EAC muri uyu mwaka,amusaba ko yamufasha igihugu cye cya RDC kikinjira mu muryango wa EAC.

Sponsored Ad

Tshisekedi yavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye yaba i Kigali n’i Kinshasa,igihugu cye cyifuza kwinjira muri EAC, ndetse yifuje kubisaba mu buryo bweruye.

Mu ibaruwa ye Tshisekedi yagize ati “Nyuma y’ibiganiro twagiranye bwa mbere I Kigali na nyuma I Kinshasa ku nyungu n’ubushake bw’igihugu cyanjye,ndashaka kubamenyesha uyu munsi ko kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba [EAC].

Ubu busabe bushingiye ku bikorwa by’ubucuruzi bidahwema kwiyongera hagati y’abakora ubucuruzi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu bihugu bigize uwo muryango.”

Byanshimisha cyane ungereje ku Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, icyifuzo cyanjye cyo kubiyungaho, kugira ngo dukorere hamwe duharanira iterambere ry’ibihugu byacu no kubaka umutaka w’aka karere ka Afurika.”

RDC yiyongereye ku gihugu cya Somalia nacyo cyasabye kwinjira muri EAC, icyifuzo cyayo kikaba kigisuzumwa.

EAC igizwe n’ibihugu 6 birimo u Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania.



Tshisekedi yasabye Kagame ko yamufasha RDC ikinjira muri EAC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa