skol
fortebet

Gen. Edward Kayihura yafatiwe ibihano bikarishye na Leta ya Amerika

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ishami rishinzwe imari muri Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika, yamaze gufatira ibihano Gen. Kale Edward Kayihura wahoze ayobora Polisi ya Uganda kubera kugira uruhare mu byaha bifitanye isano na ruswa n’ibihonyeza uburenganzira bwa muntu.

Sponsored Ad

Itangazo leta zunze ubumwe zashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu, rivuga ko Gen Kayihura yayoboye iyicwa rubozo ry’abagororwa bari bafungiye muri gereza yihariye ya Polisi ishinzwe gukorerwamo iperereza y’ahitwa Nafulenya muri Jinja.

Sigal Mandelker ukora mu ishami rya leta zunze ubumwe za Amerika rishinzwe ubutasi ku iterabwoba, yavuze ko ibihano Kayihura yafatiwe ari gasopo no ku bandi bakoresha ububasha bagahohotera abo bayobora hirya no hino ku isi.

Ku byerekeye ibi bihano, bisobanuye ko Kayihura aramutse afite imitungo muri leta zunze ubumwe za Amerika yahita ifatirwa na leta y’iki gihugu, ndetse akaba atemerewe gukandagira ku butaka bwacyo.

Gen. Kale Kayihura yayoboye Polisi ya Uganda imyaka 13, akaba ari we wa mbere wayoboye Polisi y’iki gihugu igihe kingana kuriya.

Mu gihe cye nk’umuyobozi wa Polisi ya Uganda, yafatwaga nk’umwe mu basirikare bakomeye mu gihugu.

Magingo aya akurikiranweho ibyaha bitandukanye n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda, nyuma yo kwirukanwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu mwaka ushize.

Perezida Museveni yamushinje kunanirwa gukumira ibyaha byiganjemo iby’ubwicanyi no gushimuta abantu nanubu bikomeje kwiyongera muri Uganda.

Kayihura kandi yahananuwe ku ntebe ari kumwe na bamwe mu bari abambari be, bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’abantu biganjemo impunzi z’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa