skol
fortebet

Gen. Henry Tumukunde ashobora kwikura mu matora y’abahatanira kuyobora igihugu cya Uganda

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Lt. Gen. Henry Tumukunde, umwe mu bahatanira kuyobora Uganda, yigeze gutangaza ko ashobora kuzikura mu matora igihe hari ibyo abona bitagenda neza bikorwa n’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda.

Sponsored Ad

Gen. Henry Tumukunde avuga ko bigaragara ko “ Inzego z’umutekano zigikoresha imbaraga z’umurengera ku bakandida bari kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 4 Uguhsyingo 2020, Tumukunde yavuze ko “atumva uburyo inzego ziyita izatojwe neza zikora ibihabanye n’amategeko.”

Avuga ko kuba hari itabwa muri yombi ry’abakandida ari icyasha ku butegetsi bwa NRM n’ubusanzwe yita ubw’igitugu. Uyu mujenerali wanabaye Minisitiri w’Umutekano avuga ko “amashyaka yose akwiye kubaha ibijyanye n’amatora.”

Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko “ n’ubusanzwe mu bihe by’amatora habaho ukutumva kimwe ibintu, bityo ntawe ukwiye guhutaza mugenzi we batabona ibintu kimwe.” Asaba Leta ya NRM gusaba inzego z’umutekano gukora akazi kazo neza bitaba ibyo Uganda ikaba iciro ry’imigani.

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi abakandida ku mwanya wa perezida ari bo: Patrick Amuriat Oboi w’ishyaka ryitwa Forum for Democratic Change (FDC) na Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine w’ishyaka, National Unity Plattfom (NUP).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa