skol
fortebet

Ghana: Abantu barenga 50 baguye mu mpanuka za bisi 2 zagonganye

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu mujyi witwa Kitampo wo mu gihugu cya Ghana, habereye impanuka ikomeye ubwo bisi 2 zari mu byerekezo bitandukanye zagonganye, abantu bagera kuri 50 bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Weururwe 2019,nibwo izi bisi 2 zitwara abagenzi zagonganye zimara abantu cyane ko imwe yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro nkuko polisi yabitangaje.

Polisi yagize iti “Benshi mu bagenzi bari bari muri izi bisi bahise bahasiga ubuzima.Abenshi bakomereye muri iyi mpanukabahise bajyanwa kwa muganga, bamwe bamugaye cyane.Hari abo imibiri yabo ikiri muri izi modoka.”

Izo bisi zombi zari zitwaye abagenzi barenga 100 ubwo zagonganaga. Ntibiramenyekana icyateye iyo mpanuka.

Imibare igaragaza ko abantu batandatu bapfa bazize impanuka zo mu muhanda buri munsi muri Ghana,kubera imihanda mibi iba mu bice bitandukanye by’iki gihugu.Mu mwaka ushize wa 2018, abarenga 200 bapfuye bazize impanuka muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa