skol
fortebet

Ghana ifite abanduye Coronavirus barenga 8000, bafunguye imisigiti n’insengero kuko babonye hari abakumbuye gusenga

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yatangaje iyoroshywa ry’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, harimo no gukomorera abari bakumbuye gusengera hamwe.

Sponsored Ad

Nubwo insengero n’imisigiti byakomorewe, abayoboke ntibagomba kurenga ijana kandi bagaterana mu gihe kitarenze isaha imwe.

Mu mabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa gatanu, tariki 05 Kamena 2020, intera hagati y’umuntu n’undi izakomeza kubahirizwa no kwambara agapfukamunwa bizakomeza kuba itegeko kuri buri muturage.

Amabwiriza akarishye yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yari amaze amezi amezi abiri yubahirizwa mu gihugu cya Ghana.

Ubwo Perezida Akufo-Addo yari kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko guhitamo gufungura bimwe mu bihuriza abantu benshi hamwe, bishingira ku miterere yabyo, imibereho n’ingaruka z’ubukungu ku gihugu.

Uretse amashuri azafungurwa mu mpera z’umwaka, ibindi bihuriza hamwe abantu benshi nk’ubukwe, gushyingura, siporo abantu bakora badakoranaho byose bizafungurwa ariko bijye byitabirwa n’abantu batarenze ijana.

Ibirori, imikino, utubyiniro, aho berekanira filimi, amahuriro y’abanya-politiki bizakomeza gufungwa.

Kugeza ubu, igihugu cya Ghana gifite abantu 8,070 banduye icyorezo cya Covid-19, abagera kuri 36 barapfuye, mu gihe 2,947 bavuwe bagakira. ibi bivuze ko abagera ku 5,087 bakirwaye.

Kuva iki cyorezo cyakwibasira isi gihereye mu Bushinwa, abantu bagera kuri 6,269,274 bamaze kwandura, 373,991 barapfuye, mu gihe 2,848,761 bamaze kuvurwa bagakira.

Ibitekerezo

  • Ngo bakumbuye GUSENGA?Imana idusaba gusenga "igihe cyose" n’aho twaba turi hose.Bible ivuga ko Imana itaba mu mazu yubatswe n’abantu (n’insengero zirimo).Aho wasengera hose Imana irakumva.Ikibabaje nuko ibyo bita ngo ni "inzu z’Imana",zisigaye ari Boutiques (shops) zo kwakiramo abantu amafaranga (icyacumi).Nyamara muli Matayo 10:8,Yezu yasize adusabye "gukorera Imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Intumwa Pawulo yaduhaye urugero.Nkuko Ibyakozwe 20:33 havuga,nta na rimwe yasabaga abantu icyacumi.Ahubwo yabohaga amahema akayagurisha,akabifatanya n’umurimo wo kubwiriza.Niwo murimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.Nukuvuga ko tugomba kujya mu nzira twese tukabwiriza ku buntu,tudasaba icyacumi,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa