skol
fortebet

Ghana: Umugabo wabyaye abana 100 ku bagore be 12, yibeshye ku mukobwa we amusuba ko baryamana

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Kofi Asilenu, w’imyaka 80 y’amavuko ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Ghana hafi y’umurwa mukuru wa Accra, amaze kubyara abana 12 avuga ko agishaka kongera urubyaro ndetse ngo mu minsi ishize yitiranyije umwe mu bakobwa be amusaba ko yamubera umugore.
Akomoka mu cyaro kitwa Amankrom, kuhagera mu modoka ni iminota 45 uvuye ku murwa mukuru wa Accra.Ubwo Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamhanga wahariwe abaturage, BBC yasuye uyu musaza abaganiriza ubuzima abayemo kugeza avuze ko ashaka kongera (...)

Sponsored Ad

Kofi Asilenu, w’imyaka 80 y’amavuko ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Ghana hafi y’umurwa mukuru wa Accra, amaze kubyara abana 12 avuga ko agishaka kongera urubyaro ndetse ngo mu minsi ishize yitiranyije umwe mu bakobwa be amusaba ko yamubera umugore.

Akomoka mu cyaro kitwa Amankrom, kuhagera mu modoka ni iminota 45 uvuye ku murwa mukuru wa Accra.Ubwo Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamhanga wahariwe abaturage, BBC yasuye uyu musaza abaganiriza ubuzima abayemo kugeza avuze ko ashaka kongera kubyara abandi bana.

Abamukomokaho bagize 1/3 cy’abatuye umudugudu atuyemo.

Mu kiganiro na BBC ducyesha iyi nkuru, yavuze ko acyumva akeneye kubyara abandi bana kuko atigeze agira abavandimwe.

Yagize ati :"Ntamuvandimwe ngira, nta marume, niyo mpamvu nahisemo kugira abana benshi ku buryo bazansezeraho mu cyubahiro igihe nzaba napfuye. Iwacu iyo wabyaye umwana bavuga ko uri umuntu wubashywe, ndifuza kugira abana benshi cyane.”

Akomeza avuga ko yagize ibibazo by’ubukene bitewe n’uko yamaze igihe kinini yita ku muryango we.

Ngo mu minsi ishize yigeze kwibeshya asaba umwe mu bakorwa be ko baryamana akamubera umugore.

Icyo gihe uyu musaza yakoze uko ashoboye yisobanura mu muryango we ndetse avuga ko amaze kugera mu zabukuru kuburyo atakibona neza.
.
Abagore b’uyu mugabo ngo barishimye, umwe muri bo witwa Nayome Asilenu yabiganirije BBC.

Ati “Umugabo wanjye twashakanaga agahitamo kurongora abandi bagore nta yandi mahitamo narimfite. Ashoboye kutwitaho, yishyurira abana amafaranga y’ishuri. Abana bameze neza, barakomeye, rwose nta cyo mbona kibi kibirimo.”

Muri Ghana, gushaka abagore benshi ntacyo bitwaye ku bagabo ariko ngo leta ikomeza gukangurira abaogore kwifungisha.

Afite abana 100 ariko arifuza kongera kubyara abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa