skol
fortebet

GISAGARA:Umugabo n’umugore n’abana 3 bamaze umwaka n’igice bibera muri nyakatsi barahunze inzara[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gice cy’umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera werekeza mu wa Rukumberi wo mu karere ka Ngoma hafi y’ikiraro kigabanya utu turere twombi mu gishanga gihingwamo umuceri mu murenge wa Gashora mu nkuka z’iki gishanga hari ibisa n’inzu ebyiri z’ibyatsi. Sebukeye Bosco, umugore we n’abana batatu bamaze umwaka n’igice batuye aho hantu mu nkuka z’igishanga ngo baje kuhatura baturutse mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi aho bavuye bahunze inzara. Aba baturage bavuga ko aha batuye ari mu (...)

Sponsored Ad

Mu gice cy’umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera werekeza mu wa Rukumberi wo mu karere ka Ngoma hafi y’ikiraro kigabanya utu turere twombi mu gishanga gihingwamo umuceri mu murenge wa Gashora mu nkuka z’iki gishanga hari ibisa n’inzu ebyiri z’ibyatsi.

Sebukeye Bosco, umugore we n’abana batatu bamaze umwaka n’igice batuye aho hantu mu nkuka z’igishanga ngo baje kuhatura baturutse mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi aho bavuye bahunze inzara.

Aba baturage bavuga ko aha batuye ari mu nkuka nta gace habarizwamo dore ko kuri bo ngo mu nkuka z’igishanga hatagira umurenge n’akagari.Uyu muryango utuye mu nzu ebyiri nto cyane iy’abana n’iy’ababyeyi zishakaje ibyatsi n’ibice by’amahema.

Munkuru dukesha TV1 ,Uyu muryango uvuga ko uretse no kuba warananiwe gukodesha inzu yo kubamo ngo wanabuze n’itike yabasubiza I Gisagara dore ko n’inzu bari bafite ya nyakatsi nayo yasenyutse. Ubuyobozi bw’umurenge wa gashora buvuga ko butazi uyu muryango, Uwamugira Maritha uyobora umurenge wa Gashora avuga ko aya makuru batari bayazi icyakora ngo ubwo bamenye ko aho hatuye abantu bagiye kuhabakura.

Ubukene bwugarije uyu muryango bwanagize ingaruka ku bana kuko abana b’uyu muryango bose uko ari batatu batiga, ntibagira n’ubwisungane mu kwivuza ibyo byose bikanahurirana nuko batagira icyiciro cy’ubudehe. Uyu muryango ukeneye kuba wafashwa hisunzwe gahunda ya leta y’u Rwanda yo gufasha abatishoboye.

Ibitekerezo

  • MUKOSORE: Umutwe w’inkuru ntabwo ariwo. Inkuru yabereye GASHORA. Abantu nibo bakomoka I Gisagara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa