skol
fortebet

Grace yavuze uburyo umugabo umesa ikariso y’umugore ari ikivume

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Grace Omaboe, wahoze ari umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi yavuze ko umugabo umesa ikariso y’umugore we akwiye kuvumwa kandi ko nta cyiza yageraho mu buzima.

Sponsored Ad

Grace Omaboe wamenyekanye cyane nka Maame Dokono ari mu bavuga rikijyana muri Ghana kuko uretse kuba yarahoze ari umukinnyi wa filime, ubu ari umuririmbyi, akora kuri televiziyo ndetse yigeze no kuba umunyapolitiki.

Omaboe w’imyaka 73 yabitangarije Televiziyo yo muri Ghana yitwa Vibes in 5, .avuga ko abonye umuhungu we amesa ikariso y’umugore we yamukubita mu maso.

Ati "Oya oya byaba ari ishyano ku mugabo kumesa imyenda y’imbere y’umugore we. Byamugiraho ingaruka mu by’imyemerere, ibyo yakora byose mu buzima bwe ntabwo byagenda neza. Umuhungu wanjye Kabena mubonye amesa ikarizo y’umugore we namukubita urushyi, nkamubaza niba ari umusazi".

Grace Omaboe avuga ko ibyo avuga bihuye n’ukuri ko muri bibiliya kuko bibiliya ivuga ko umugabo ari umutware w’umuryango.

Ibitekerezo

  • Erega ibyo avuga nukuri Umugabo numutware wurugo usibye hano mu Rwanda mwabikabirije mukabeshya abagore ko arabagaciro none ingo zikaba zirimo zisenyuka ugirango ahandi Niko bimeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa