Muri Ghana umugabo w’imyaka 45 witwa Sharkur Lucas, yagaragaye kuri televiziyo yivugira ubwe ko amaze imyaka irenga 10 asambanya imirambo mbere y’uko ayisukura; akavuga ko biri mu kazi ke, ko nta kazi aba yishe ku buryo yabihanirwa.
Uyu mugabo Lucas bigaragara ko ari umusirimu, amaze igihe kirekire akora umurimo wo gusukura imirambo ibikwa mu buruhukiro (morgue) bwa bimwe mu bitaro biri muri Ghana.
Mu kiganiro Sharkur Lucas yagiranye na televiziyo y’iwabo yitwa Adom kigaragara mu mashusho, yasobanuye ko mu mirambo ashingwa koza haba harimo iy’abakobwa beza, mbere y’uko akora akazi akabanza kuyisambanya.
Abajijwe niba ibyo akora bitaba ari amahano, yasubije ko atari ko abibona. Ati: “Ntabwo bihabanye n’akazi nkora. Mbere y’uko utangira akazi, bakwigisha uko byose uzabikora. Niba ugomba koza imirambo, usabwa kwegura ukuguru k’umugore, ukoza imyanya ye y’ibanga.”
Yavuze ko igikorwa cyo gusambanya imirambo yagitegetswe bwa mbere n’abamuhaye akazi kuko ngo kubikora biri mu bikagize. Ati: “Icyo ni kimwe mu bigize amasomo yo gusukura imirambo […] nasabwe kuryamana n’imirambo. Ni amasomo uba ugomba gushyira mu bikorwa, kubera ko iyo ubikoze, ntabwo imirambo yongera kugutera ubwoba.”
Gusa Lucas yavuze ko iyo ari muri iki gikorwa, yirinda gusohorera muri iyi mirambo, kugira ngo idatwita, abazimu bayo bakazajya bamutera.
Sharkur Lucas yavuze ko bitewe n’imiterere y’akazi akora, nta mukobwa cyangwa umugore muzima wemera gukundana na we; ikaba imwe mu mpamvu zatumye yijandika cyane muri iki gikorwa cyo gusambanya imirambo.
Ati: “Nashatse kurongora, gusa umukobwa yambwiye ko ndi umukozi wo mu mirambo. Rero ngomba kwishimisha kubera ko abakombwa bo hanze badashaka ko dukundana.”
Umunyamakuru wa Adom TV yabwiye Sharkur Lucas ko bitewe n’iki gikorwa, hari abavuga ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe. Gusa we yavuze ko nta kibazo na kimwe afite, ubuzima bwe buhagaze neza.
Mu mwaka w’2015, Sharkur Lucas yemeje ko yari amaze gusambanya imirambo y’abagore n’abakobwa 100.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
Ariko nka uriya muntu witwa umusomyi watanze comment azi gusoma koko? Muri iriya nkuru hari ahanditse ngo ni umusiramu ko ashaka gusebanya? Nasubire kwishuri yige gusoma kbs
Umusomyi soma neza ntabwo umunyamakuru yavuze ko ari umusiramu yavuze umusirimu.
Ariko abanyamakuru murasetsa cyane! Nonese kuvuga ino nkuru warangiza ukongeraho ngo ni "UMUSILAMU" ibi wabihuza ute nibikorwa uyu mugabo akora nidini abarizwamo? Ese hari aho wasomye ko idini rye rimutegeka gusambanya imirambo? Igisubizo ni HOYA! Iyi nkuru nta hunyamwuga ifite.
Ibara riragwira
Ibi ni ibara kabisa.