skol
fortebet

Gushyigikira Trump byatumye Lil Wayne atandukana n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Denise Bidot,umukobwa uri mu rukundo n’umuraperi Lil Wayne yahamije ko atishimiye kuba uyu mukunzi we ashyigikiye Perezida Donald Trump mu matora ahanganyemo na Joe Biden.

Sponsored Ad

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika, bivugako aba bombi batandukanye bitewe nuko, uyu muhanzi ashyigikiye bikomeye Donald Trump.

Umubano wa Lil Wyne n’umukunzi we wajemo agatotsi nyuma yaho Wine ahuye na Perezida Trump, bagiranye ibiganiro muri White House nyuma bombi bakavuga ko bagize ibihe byiza.

Icyo gihe Wine yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ari kumwe na Trump maze yandikaho ko yagize ibiganiro byiza nawe muri White House.

Yagize ati “Nagize ibiganiro byiza na Donald Trump”.

Dwayne Michael Carter Jr., uzwi cyane ku izina rye ry’ubuhanzi nka Lil Wayne, ni umuraperi w’umunyamerika, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo, n’umukinnyi wa filime.

Afatwa n’abantu benshi bo muri iki gihe nk’umwe mu bahanzi bakomeye ba hip hop bo mu gisekuru cye, kandi akunze kuvugwa nk’umwe mu baraperi bakomeye mu bihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa