skol
fortebet

Habonetse ibimenyetso by’ amateka y’ ibyaberaga muri Ethiopia mu myaka irenga 1000 ishize

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Abaganga mu gucukumbura ibyabaye mu mateka ya kera babonye ibimenyetso byerekana ko mu burengerazuba bwa Ethiopia higeze kuba umugi ukaza kwibagirana.
Abo bahanga bavuga ko uwo mugi wabayeho mu kinyejana cya 10, ngo uwo mugi waberagamo ubucuruzi bukomeye muri icyo gihe.
Ngo ikigaragaza ko aho hantu haberaga ubucuruzi bukomeye ni ibimenyetso byagiye bihatoragurwa birimo ibyo mu Misiri, u Buhinde, n’ u Bushinwa.
Mu bimenyetso byabonetse aho hantu harimo umusigiti wubatswe mu kinyejana cya (...)

Sponsored Ad

Abaganga mu gucukumbura ibyabaye mu mateka ya kera babonye ibimenyetso byerekana ko mu burengerazuba bwa Ethiopia higeze kuba umugi ukaza kwibagirana.

Abo bahanga bavuga ko uwo mugi wabayeho mu kinyejana cya 10, ngo uwo mugi waberagamo ubucuruzi bukomeye muri icyo gihe.

Ngo ikigaragaza ko aho hantu haberaga ubucuruzi bukomeye ni ibimenyetso byagiye bihatoragurwa birimo ibyo mu Misiri, u Buhinde, n’ u Bushinwa.

Mu bimenyetso byabonetse aho hantu harimo umusigiti wubatswe mu kinyejana cya 12 n’ imva abayisilamu bahoze baba muri uwo mugi wa Harlaa washyinguragamo ababo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwayoboye ubwo bushakashatsi avuga ko iyo misigiti yari yubatswe Harlaa imeze kimwe n’ iyabonetse mu magepfo y’ igihugu cya Tanzania ndetse n’ iyabonetse mu gace ka Somaliland mu gihugu cya Somalia. Ibi ngo ni ikimenyetso cy’ uko muri icyo gihe hariho urujya n’ uruza rw’ abaturage.

Aba bashakashatsi bavuga ko muri ako gace hanatoraguwe ibiceri byo mu kinyejana cya 13 byakoreshwaga mu bihugu bitandukanye. Ibyo biceri birimo ibyo mu Misiri, Madagascar, Maldives,Yemen n’ibyo mu u Bushinwa.

Bavuga ko bazacukura kure cyane mu kuzimu kugira ngo barebe ko hari ibindi bimenyetso babonamo. Ikindi ngo basakora ubushakasha ku mibiri 300 babonye muri izo mva z’ abayisilamu kugira ngo bamenye icyo abo bantu baryaga.

Ibyo bintu byavumbuwe bizashyirwa mu nzu ndangamateka iri mu mugi wa Addis Abeba.

Mu byavumbuwe harimo n’ inkono

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa