Hadutse imirwano ikomeye mu nteko ishingamategeko ya Hong Kong bamwe bajyanwa mu bitaro bari ku ngobyi z’indembe[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 May 2019 Yasuwe: 3790

Hadutse imirwano mu nteko ishingamategeko ya Hong Kong kuri uyu wa gatandatu ubwo abadepite bajyaga impaka ku mpinduka ziteganyijwe gukorwa ku itegeko rigatuma abacyekwaho ibyaha boherezwa mu Bushinwa ngo babe ariho bajya kuburanira.

Abadepite benshi bakomeretse ndetse umwe ajyanwa ku bitaro ubwo aba banyapolitiki bagundaguranaga mu cyumba iyi nteko ikoreramo. Abanenga iryo tegeko bemeza ko izo mpinduka ziteganyijwe gukorwa kuri iryo tegeko zigatuma abacyekwaho ibyaha boherezwa kuburanira mu Bushinwa, zakuraho ubwisanzure muri Hong Kong.

Ariko abategetsi bavuga ko bagomba gukora izo mpinduka ngo babone uko bohereza muri Taiwan umuntu ucyekwaho icyaha. Depite umwe ubogamiye ku Bushinwa yavuze ko ibyabaye ari "umunsi ubabaje kuri Hong Kong".

Ku ikubitiro, Depite James To uharanira demokarasi ni we wari uyoboye impaka zigibwa kuri iryo tegeko, ariko mu ntangiriro y’iki cyumweru abarishyigikiye bamusimbuje ku buyobozi.

Ubushyamirane bwabuze gitangira kuri uyu wa gatandatu ubwo aba banyapolitiki birahiraga mu bitutsi ari nako basimbukira ku meza yo mu nteko - muri iki cyumba cyarimo n’imbaga y’abanyamakuru, bagundaguranira kugira icyo bavugira ku ndangururamajwi.

Depite Gary Fan uharanira demokarasi yakuwe mu nteko atwawe ku kagare k’abarwayi, mu gihe Depite wundi ubogamiye ku Bushinwa we yaje kubonwa nyuma apfutswe ku kuboko. Ni iyihe mpamvu y’izi mpinduka mu mategeko? Bijyanye na gahunda y’"Igihugu Kimwe, Ubutegetsi Bubiri", Hong Kong igendera ku mategeko atandukanye n’ay’Ubushinwa.

Mu mwaka wa 1997, Ubushinwa bwisubije iyi Hong Kong yahoze ari koloni y’Ubwongereza, busabwa gusa kuyemerera "ikigero kiri hejuru cy’ubwigenge, usibye mu bubanyi n’amahanga n’igisirikare", mu gihe cy’imyaka 50.

Ariko mu ntangiriro y’uyu mwaka, Carrie Lam, umutegetsi wa Hong Kong ubogamiye ku Bushinwa, yatangaje ingamba zo guhindura itegeko kugira ngo abacyekwaho ibyaha bashobore koherezwa muri Taiwan, Macau cyangwa no mu Bushinwa, buri dosiye yigwa ukwayo.

Icyo gihe yatanze urugero rw’urubanza rw’umugabo w’imyaka 19 y’amavuko wo muri Hong Kong uregwa kwica inshuti ye y’umukobwa itwite mu gihe bombi bari mu biruhuko muri Taiwan, nyuma agahungira iwabo muri Hong Kong. Nubwo Taiwan yasabye ko yohererezwa uwo mugabo ucyekwaho gukora icyo cyaha, abategetsi ba Hong Kong bavuga ko ntacyo bashobora kubikoraho kuko nta masezerano yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha Hong Kong ifitanye na Taiwan.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Abakinnyi b’umukino w’iteramakofe bafungiwe muri Hoteli kubera...

Abakinnyi bari bahagarariye igihugu y’Uburundi mu mikino nyafurika...
20 May 2019 Yasuwe: 115 0

Uganda: Umupolisi yafashe ku ngufu umukobwa wiga mu mashuli abanza wari...

Umupolisi ukorera mu gace kitwa Lugazi muri Uganda, afunzwe akurikiranyweho...
20 May 2019 Yasuwe: 439 0

Burundi: Abantu icyenda bishwe n’umusozi wabagwiriwe bari gucukura...

Mu gihugu cy’Uburundiharavugwa inkuru ibabaje y’abantu bagera ku icyenda...
20 May 2019 Yasuwe: 237 0

Alin yaraturitse ararira ubwo yabonaga ibaruwa yandikiwe n’umuhungu wamuhaye...

Alin Gragossian w’imyak 31 y’amavuko yaratengurwaga ubwo yafunguraga ibaruwa...
19 May 2019 Yasuwe: 5628 0

Perezida Kagame yahawe impano y’umwambaro wa Paul Pogba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 2539 0

Perezida Kagame yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Paris aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 2683 1