skol
fortebet

Hagaragajwe ibintu bidasanzwe 25 utigeze umenya kuri Michelle Obama

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Barrack Hussein Obama. Uyu mubyeyi w’abana babiri b’abakobwa, yavukiye muri USA, kugeza ubu kandi akaba ari naho akibarizwa we n’umuryango we n’ubwo batakiri kuntebe y’ubuyobozi.

Sponsored Ad


Michelle LaVaughn Robinson Obama n’umwe mu bagore bamamaye cyane kw’isi cyane, kuva ubwo umugabo we yajyaga kubuyobozi ndetse kandi nawe akaba yarabashije kwigaragaza mubikorwa byiza bitandukanye byatumye akundwa n’abatari bacye ndetse akanamamara doreko kugeza nanubu ari umwe mu bagore bakomeye kuri iyi si dutuye.

Aha rero hakaba hari ibintu bigera kuri 25 tugiye kubageza mutari musanzwe muzi kuri Michelle Obama.

1.Michelle afite izina ry’irihimbano aho bajyaga bamwita “Miche” risomwa ngo “Meesh”

2.Umugabo we Barrack yamwitaga “my rock” ashaka gusobanura ko ari we ukomeye cyane imbere ye.

3.Ntago bateganyaga kubyara abana benshi

4.Yakuranye na mukuru we Craig,n’ababyeyi be munzu yarimo icyumba cy’ababyeyi, icyo kogeramo bahuriragamo bose. Yasangiraga icyumba na musaza we, gusa cyari gitandukanyijwe n’urukuta.

5.We na musaza we ntago barangije amashuri.bayahagarikiye mu mashuri yisumbuye (Secondary).

6.Nyuma yuko umugabo we abaye umuyobozi muri Sena ya US, Michelle yafashe icyemezo cyuko agomba kuguma muri Chicago nabakobwa be aho kwerekeza I Washington.

7.Michelle ubwo yigaga mwishuri ryisumbuye yari umwe nu banyeshuri bakunda kugaragara mu bikorwa rusange ndetse afashanya na bagenzi be mu kwiga.

8.Mugukura kwe, yigaga cyane gukoresha piano abikunze cyane ,nubwo yahoraga abibuzwa ahubwo we byatumaga akomeza kubikunda kurushaho.

9.Burya ngo n’ubwo yari umwirukansi (athlete)mwiza , yagiraga isoni zo kujya mu marushanwa kuko mukuru we yavuze ko Michelle yatinyaga gutsindwa

10.Hari igihe uyu mugore yamvishaga umugabo we Barrack uburyo agomba kujya yoza ibyombo (amasahani) kandi akabikora.

11.Michelle wakuriye muri Chicago, yagiye ahakurikiranira amashuri rusange igihe kinini.

12.Yari yarasinyiye kuba umujyanama wa Barrack Obama ubwo yari yaje muri Chicago mukazi ko gukina filime nk’akazi ko mu biruhuko.

13.Ubwambere abona Barrack ntiyamwiyumvishijemo neza, ni nyuma yo kumubona muri filime ntoya yari agaragayemo maze akajya abona afite ibizuru binini bitamushimishaga.

14.Ubutumire bwambere yahawe na Barrack ashaka ko basohokana yarabwanze , aha yamubwiraga ko ibyo gusohokana nta biri muri gahunda kuko bidateguwe.

15.Se umubyara na musaza we bahoraga bamubwira ko afite ubushobozi bwo kuba hari byinshi yavuga kubijyanye n’imyifatie ya muntu murukiko, kubw’ibyo rero , mbere yo kwemera gukundana na Barrack yasabye musaza we ko yabanza akamujyana ku kibuga cya basketball bakamwigaho.

16.Sekuru we Rimbson yari umucakara muri Carolina y’amajyepfo mbere yuko haba intambara ya civil.

17.Michelle yatumye Barrack asezeranya abantu ko atazongera kunywa itabi ryari ryara mugize imbata nyuma yo kuba perezida.

18.Imbyino yambere mubukwe bwabo yari ya Nat King Cole.

19.Santita Jackson, umukobwa wa Jesse Jackson wiganye na Michealle, baririmbanye mubukwe.

20.Mu ncuti ze Michelle yakoraga nk’ubahagarariye kuburyo yana barwanirira muri byose.

21.yanganga ububabare (uburibwe) cyane byimazeyo mu buzima bwe.

22.Musaza we Craig Robnson yari umutoza wa basketball muri kaminuza ya Organ State.

23.Mwifunguro rye rya mugitondo yikundira imbuto, amagi ndetse n’ibyitwa bacon.

24.yanze guherekeza umugabo we kujya i Chicago gutembera ubwo hari mugihe cy’ubukoje(Cold winters).

25.Umunsi wambere asohokana n’umukunzi we , Barrack yamujyanye kureba filime yitwa Do The Right Things, “Kora ibintu bizima bikwiye” filime ya Spike Lee yabereye ahitwa I Harlem .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa