skol
fortebet

Hahishuwe ibintu bitangaje utemerewe gukora cyangwa kuvuga mu gihe wasuye umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Guhura n’umwamikazi w’u Bwongereza ndetse n’abagize umuryango w’ibwami bifatwa nk’amahirwe kuri benshi ariko bigasaba kugira uko umuntu yitwara kugira ngo atarenga ku mahame agenga uyu muryango.

Sponsored Ad

Aya mahame agomba kubahirizwa na buri muntu, kugera no ku banyacyubahiro batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu.

Mu 2009 ubwo uwahoze ari Perezida wa leta Zunze ubumwe za Amerika Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama bagiriraga uruzinduko mu Bwongereza, Michelle yangije rimwe muri aya mahame ahobera umwamikazi.

Uku kumuhobera ntibyavuzweho rumwe n’abari basanzwe bazi iby’aya mahame cyane cyane ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Michelle Obama yavuze ko na we ibi atazi uburyo yabikozemo ariko ko ari ibisanzwe kuri we iyo ahuye n’umuntu yishimiye ko kandi yabonye umwamikazi nta kibazo yabigizeho.

Imwe mu myitwarire itemewe igihe uri kumwe n’umwamikazi Elizabeth cyangwa abo mu muryango w’ibwami mu Bwongereza.

Kwicara

Kimwe mu bintu umuntu adakwiriye gukora igihe ari kumwe n’Umwamikazi ni ukwicara igihe atabiguhereye uburenganzira ndetse no mu gihe mudahagurutse umwamikazi yinjiye bifatwa nko kutamwubaha.

Kumwita Elizabeth

N’ubwo ari izina rye, ntibyemewe kuba warimwita igihe muhuye kuko bifatwa nko kumwubahuka umwita, izina rya ni “nyakubahwa’.

Kwiha ijambo/ kuyobora ikiganiro

Igihe uri kuvugana n’umwakazi w’U Bwongereza cyangwa umwe mu bagize umuryango w’ibwami, ni byiza ko uvuga igihe hari icyo bakubajije ndetse ntuba wemerewe no kuba wayobora ikiganiro.

Kumuha ikiganza umusuhuza

Igihe uri gusuhuza umwamikazi Elizabeth ntiwemerewe kumuha ikiganza cyereka ari we ubitangiye ndetse kugira ngo umwereke ko wamwubashye biba byiza iyo uciye bugufi.

Ntibyemewe kuvuga ijambo ‘Toilet’

Ntuzigera wumva umwamikazi cyangwa abagize umuryango w’ibwami mu Bwongereza bakoresha iri jambo rikomoko ku rurimi rw’I Gifaransa, bahitamo gukoresha ‘restroom’ cyangwa ‘Bathroom’ bityo n’abashyitsi babagenderera ntibemerewe kurikoresha.

Kumukoraho

Uretse kuba yahitamo kuguha umukono igihe yabishatse ntiwemere kugira ubundi buryo ubwo ari bwo bwose wamukoraho nko kumuhobera, kumufata ku rutugu utari uwo mu muryango w’ibwami kandi nabo babikora gake.

Gufatana na we ifoto yo mu bwoko bwa ‘Selfie’

Akenshi iyo abantu bahuye n’ibyamamare icyo bihutira ni ugufata Selfie ariko iyo bije ku mwamikazi Elizabeth ntago byemewe kuko haba hari gafotozi kabuhariwe ushobora kubafotora igihe wamusuye.

Kugenda gacye cyangwa kumusiga

Iteka iyo abagize umuryango w’ibwami cyangwa abashyitsi bari kugendana n’Umwamikazi ntibemerewe kugenda gake kuburyo yabasiga cyangwa ngo bihute ku buryo bamusiga mu ntambwe, bisaba ko bagendera ku ntambwe ye.

Gukomeza kurya igihe we yarangije

Iyo bije ku gufata amafunguro umuryango w’ibwami ugira amategeko menshi ugenderaho. Rimwe muri ayo ni uko nta wemerewe gukomeza kurya igihe umwamikazi we yarangije kuko ntagomba ku batanga.

Ibitekerezo

  • This useless.Byose ni ubusa wa mugani w’umwami Solomon.Uyu mwamikazi ntabwo yarushaga Solomon gukomera.Nubwo abantu dukunda ibyubahiro,Imana yadukoze ku buryo twese tureshya: Tuvuka kimwe,turongora kimwe,tubyara kimwe,tugapfa kimwe.Ninde upfa akajya ahandi hatari mu gitaka?Ninde urenza imyaka 120?Ninde ujyana ibyubahiro mu kuzimu?Twese tubisiga imusozi.
    Iyo twabayeho twicisha bugufi,ahubwo tugashaka Imana kandi tukayikorera,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa nkuko benshi babigenza,Imana izatuzura ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka.
    Ukora ibyo niwe wenyine ufite agaciro mu maso y’Imana.Ibindi ni ubusa.

    Ninde wakubeshye ko murongora kimwe se bwana "muvugizi w’Imana"???!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa