skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu zikomeye zatumye umugore muto w’umwami wa Dubai amuhunga akamusiga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi abantu bahunga ubutaka bari batuyeho bitewe n’ubuzima babayemo mu rwego rwo kurokora ubwo barimo, ubu ,Igikomangoma (princesse) Haya Bint al-Hussein, umugore wa Cheikh Mohammed Al Maktoum umwami (souverain) wa Dubaï, yahungiye i London mu murwa mukuru w’Ubwongereza kubera impungenge z’ubuzima bwe nyuma yo gushwana n’umugabo we.

Sponsored Ad

Cheikh Mohammed w’imyaka 69 y’amavuko akaba ari umwe mu baherwe batunze arenga miliyari y’amadorali ya Amerika, yashyize ubutumwa bw’uburakari kuri konti ye ya Instagram ashinja umugore atasubanuye neza uwo ari we “guca inyuma n’ubugambanyi”.hagati y’umwami na Haya ngo hari umwuka mubi wo gushwana cyane ibyatumye Haya yigendera.

Princesse Haya w’imyaka 45 y’amavuko ufite inkomoko muri Jordanie, yize mu Bwongereza, akaba yarashyingiranwe na Sheikh Mohammed mu 2004 ahita aba umugore we wa gatandatu ndetse ’muto kurusha abandi’.

Kugeza ubu Sheikh Mohammed ngo yaba afite abana 23 yabyaye ku bagore batandukanye.Igikomangoma Haya yari yabanje guhungira mu Budage kugira ngo asabe ubuhungiro.Hari amakuru aturuka ku bamwegereye ahamya ko ubu ahangayikishijwe nuko ’ashobora gushimutwa agasubizwa i Dubaï’.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Abarabu i London yanze kugira icyo ivuga kuri ayo makuru yose ivuga ko iyafata nk’ikibazo bwite cy’umuntu (affaire personnelle).

Ibitekerezo

  • Ngo amushinja "kumuca inyuma".Nta kuntu watunga abagore benshi ngo babure kuguca inyuma.Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana yemera ko barongora abagore benshi,barayibeshyera.Nkuko Yesu yavuze,Imana ishaka ko tubana n’umugore umwe,tukaba "Umubiri umwe".Yesu yasobanuye ko impamvu Imana yihanganiye Abayahudi bakarongora abagore benshi,ngo nuko bari barayinaniye.Byisomere muli Matayo 19:6.Amadini yose asuzugura Imana cyangwa agoreka ibyo Bible ivuga,ntabwo Imana iyemera nkuko Matayo 15:9 havuga.Niyo mpamvu Imana idusaba kuyasohokamo niba tudashaka kuzarimburanwa nayo ku munsi wa nyuma.

    Namwe niba muba mushaka ko inkuru mwanditse zisomwa kuki ibyo mushyira ku mutwe w’inkuru usanga nta na kimwe kiyirimo? Muzatuma tutongera kujya dusura urubuga rwanyu. Mujye mushyiramo ubunyamwuga.

    Imana yaremeye Adam umugore umwe.
    Ntiyari inaniwe kumuremera abagore benshi.
    Ngo amuca inyuma?
    Mbega ubwikunde bw’abagabo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa