skol
fortebet

Hamza umuhungu wa Osam yashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Umwe mu bana 11 ba Osama bin Laden washinze ndetse akayobora umutwe wa Al Qaeda ari ku rutonde rw’abashinjwa iterabwoba yashyizweho na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Hamza bin Laden ari kuri uru rutonde nyuma y’uko atangaje ko ateganya kugaba ibitero kuri Amerika.
Se Osama bin Laden, Tariki ya 11 Nzeli 2001, yagabwe ibitero ku nyubako za Word Trade Center na Pentagone, maze ibihumbi by’abaturukaga mu bice bitandukanye by’Isi bahasiga ubuzima; yaje kwicwa tariki ya 2 Gicurasi 2011. Kuwa 05 (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bana 11 ba Osama bin Laden washinze ndetse akayobora umutwe wa Al Qaeda ari ku rutonde rw’abashinjwa iterabwoba yashyizweho na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hamza bin Laden ari kuri uru rutonde nyuma y’uko atangaje ko ateganya kugaba ibitero kuri Amerika.

Se Osama bin Laden, Tariki ya 11 Nzeli 2001, yagabwe ibitero ku nyubako za Word Trade Center na Pentagone, maze ibihumbi by’abaturukaga mu bice bitandukanye by’Isi bahasiga ubuzima; yaje kwicwa tariki ya 2 Gicurasi 2011.

Amerika yahise itangira guhiga bukware abagize uyu mutwe. Perezida Bush wari uriho icyo gihe yatangije uru rugamba.

Kuwa 05 Mutarama uyu mwaka, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yashyize hanze itangazo rigaragara Hamza umwana wa Osama nk’umwe mu bagomba guhigwa bukware.

Hamza yahawe izina ry’ikihebe mpuzahanga bituma afatirwa ibihano bihabwa umunyamahanga wakoze cyangwa ushobora gukora ibikorwa by’iterabwoba bifite ingaruka ku nyungu z’iki gihugu.

Inkuru y’ikinyamakuru CNN ikomeza ivuga ko bamwe mu basesengura Politiki bemeza ko uyu mwana wa Osama ariwe uhabwa amahirwe yo kuyobora Al Qaeda.

Hamza Bin Laden wavutse mu 1989, yakuze ari inshuti ikomeye ya se kuburyo yagiye anamutoza amwe mu mahame uyu mutwe ugenderaho ndetse n’intambara ntagatifu.

Muri Nyakanga 2016, uyu musore yongeye kumvikana avuga ko afite umugambi wo guhorera se kandi azibasira abanyamerika haba mu gihugu cyabo cyangwa mu mahanga.

Gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga byatumye imitungo yose iri muri Amerika ifite aho ihuriye na Hamza bin Laden ifatirwa ndetse abanyamerika babuzwa gukorana nawe ubucuruzi.

Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 9 Ugushyingo 2011

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa