skol
fortebet

Hasohotse igitabo kivuga ku mubano wa Trump n’umugore we Melania

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Sponsored Ad

Umwanditsi witwa Michael Wolff yasohoye igitabo cyitwa ’Fire and Fury: Inside the Trump White House’ avuga ko perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump n’umugore we Melania Trump badacana uwaka ndetse buri wese aba mu cyumba cye. Igitabo kivuga umubano wa Trump na Melania
Uyu mwanditsi yavuze ko umufasha wa Trump atigeze yishimira ko umugabo we yatsinze amatora ndetse amarira yarize atari ay’ibyishimo ahubwo ari agahinda kamushenguye umutima ubwo yumvaga inkuru ivuga iby’intsinzi (...)

Sponsored Ad

Umwanditsi witwa Michael Wolff yasohoye igitabo cyitwa ’Fire and Fury: Inside the Trump White House’ avuga ko perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump n’umugore we Melania Trump badacana uwaka ndetse buri wese aba mu cyumba cye.

Igitabo kivuga umubano wa Trump na Melania

Uyu mwanditsi yavuze ko umufasha wa Trump atigeze yishimira ko umugabo we yatsinze amatora ndetse amarira yarize atari ay’ibyishimo ahubwo ari agahinda kamushenguye umutima ubwo yumvaga inkuru ivuga iby’intsinzi y’umugabo we.

Muri iki gitabo uyu mwanditsi Wolff yavuze ko aba bombi batararana mu cyumba kimwe kandi barasezeranye imbere yamategeko kubera umwiryane urangwa hagati yabo iyo bahuye.

Muri iki gitabo uyu mwanditsi yavuze ko Melania yabwiye Trump ko atifuza kuzaba First Lady kuko yari yizeye ko Trump atazatsinda gusa birangira ibyo yifuzaga atabigezeho.

Iki gitabo kikimara gusohoka umuvugizi wa Melania Trump, Stephanie Grisham yavuze ko iki gitabo gishingiye ku nkuru mpimbano ndetse kitagakwiye gufatwa nj’igitabo cy’ukuri kuko umwanditsi wacyo Wolff nta makuru ahagije afite ku byerekeye umubano w’umuryango wa Trump.

Uyu mwanditsi yavuze ko umubano wa Trump na madamu we umeze kimwe n’uwahoze ari perezida wa USA John Kennedy n’umufasha we Jackie cyane ko nabo batabanaga mu cyumba kimwe nk’umugabo n’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa