Hasohotse ikarita igaragaza ibihugu bibi umuntu adakwiriye gusura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 November 2018 Yasuwe: 2696

Abahanga mu by’ubukerarugendo bashyize hanze ikarita igaragaza ibihugu bibi cyane umuntu atakwifuza gusura ndetse n’ibihugu buri muntu yageramo akishimira ubuzima.

Iyi karita yitwa Travel Risk Map yagaragaje ibihugu bitarimo umutekano,ubuzima bw’ababituyemo buri mu kaga ndetse n’ibibazo by’imihanda.

Ibihugu biyoboye ibindi mu kuba bibi cyane ni Syria,Libya, Afghanistan na Somalia mu gihe ibyiza byo gutembereramo ari Finland, Norway, Switzerland na Slovenia.

Abahanga mu buvuzi,mu mutekano batandukanye nibo bishyize hamwe bashyira hanze iyi karita aho ibihugu birimo UK,China,Canada,USA n’ibindi bitandukanye biri mu byo ku rwego rwa kabiri mu gufasha ba mukerarugendo kubaho neza.

Ku byerekeye ubuzima,ibihugu bya Africa nibyo biza ku isonga ku isi bidafite serivisi nziza mu buvuzi ndetse ababituye bapfa umusubirizo.

Ibihugu bya mbere ku isi bigoye kubonamo ubuvuzi ndetse bibamo ibyorezo,biyobowe na Sudan y’Epfo, Niger, Ivory Coast na Sierra Leone.

Ibindi bihugu bigora ba mukerarugendo kubona ubuvuzi ni Iraq, Lebanon, Venezuela na Korea ya Ruguru.

Ibihugu nka Turkey, Canada,USA, New Zealand na Japan nibyo bifasha cyane abantu kubona ubuvuzi ndetse umuntu ubirimo aba afite amahirwe yo kuvurwa vuba.

Ibihugu bifite imihanda mibi byiganjemo ibyo muri Africa harimo na Africa y’Epfo, Saudi Arabia, Iran na Kazakhstan.

USA nicyo gihugu cyihagije ku mihanda ndetse nta byago byinshi bibera muri iki gihugu kubera imihanda,hamwe na UK, France, Spain, Canada na Australia

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi kubera kwicisha inzara bikomeye umwana w’imyaka 5...

Umugore witwa Tammi Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 kubera...
13 December 2018 Yasuwe: 2581 0

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 1616 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1465 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2623 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1943 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2702 0