Hatangajwe impamvu isekeje yatumye guverinoma y’Uburundi ihindura Gitega umurwa mukuru wa Politiki

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 6234

Umunyamabanga mukuru w’umutwe wa CNDD FDD uri ku butegetsi mu Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko umujyi wa Bujumbura wuzuyemo amashitani menshi ndetse ariyo mpamvu umurwa mukuru wa politique wimuriwe mu ntara ya Gitega.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru by’I Burundi,mu masengesho akomeye yabereye mu mujyi wa Bujumbura yari yateguwe n’umutwe wa CNDD FDD, ku munsi w’ejo Taliki ya 27 Mutarama 2019,nibwo uyu munyamabanga yabwiye abayitabiriye ko Bujumbura yuzuyemo amashitani atuma abayobozi bakora akazi nabi ariyo mpamvu bahisemo kwimurira umurwa mukuru wa Politiki mu ntara ya Gitega.

Ku Cyumweru Taliki ya 23 Ukuboza 2018, nibwo inama y’Abaminisitiri mu Burundi yafashe iumwanzuro watunguye benshi ko Bujumbura itakiri umurwa mukuru wa politiki w’iki gihugu,yasimbuwe na Gitega.

Abarundi benshi ntibishimiye iki cyemezo kubera ko bafite impungenge ko gishobora kuzangiza imikorere imwe n’imwe ndetse amafaranga yakabafashije mu kubaho neza akazashorwa mu kubaka inyubako nshya z’ibigo bya Leta muri uyu mujyi wa Gitega ukiri ku rwego rwo hasi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Nkusi Norbert

    Hahaha! Ikibazo nuko ayo mashitani azimukana nabo aho bagiye! Ahasigaye ngirango bazageraho bimuke nigihugu cyose bagihunge bagisigire ayo mashitani! Ubundi bible iravuga ngo mugandukire Imana hanyuma murwanye satani nawe azabahunga! None kuki abantu aribo bahunga satani aho ariwe wakabahunze!

    1 month ago

Inzindi nkuru

Vladmir Putin yohereje indege zuzuye abasirikare bo gufasha Maduro Amerika...

Perezida w’Uburusiya yongeye gukora mu jisho US,ubwo yoherezaga indege...
25 March 2019 Yasuwe: 5880 0

Bobi Wine yateze iminsi Perezida Museveni

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko iminsi ya Yoweri...
25 March 2019 Yasuwe: 2641 0

Burundi: Umugabo yishe indaya bakoranaga imibonano mpuzabitsina nawe ahita...

Umugabo witwa Enock Nibimpa ukomoka muri Komini Mutumba, mu Ntara ya...
25 March 2019 Yasuwe: 3884 1

Majoro mu ngabo za Congo yishwe arashwe n’umurinzi we

Majoro Ngalabuka Joel waruhagarariye ingabo mu gisirikare cya Repubulika...
24 March 2019 Yasuwe: 4487 0

Abadepite babiri ba NRM barashinjwa gusambanira mu mwiherero warimo na...

Ibinyamakuru byo muri Uganda byacitse ururondogoro kubera inkuru iri...
24 March 2019 Yasuwe: 9177 1

Perezida Museveni akomeje gusura ibigo bya gisirikare bitandukanye muri...

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yongeye kugaragara ari kumwe...
24 March 2019 Yasuwe: 6545 1