skol
fortebet

Hope umwana wari ufite imyaka 2 igihe yatoragurwaga n’umugiraneza w’umuzungukazi Mama we yamutaye amwita umurozi,ubu yavuyemo umwana ushimishije[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Urebye ifoto y’uyu mwana icyogihe ubonako ari umwana wari uteye agahinda cyane kuburyo ubuzima bwe bwari hafi n’urupfu.

Sponsored Ad

Uyu mwana watoraguwe afite imyaka ibiri, bivugwako yari yaratawe n’ababyeyi be bamwita umurozi wateraga umwaku mu murango wabo, ababyeyi be baramujugunye umwana akajya arara aho bajugunya imyanda ndetse akaba ariho anirirwa, abana bagenzi be birirwaga bamushungereye ndetse abahisi n’abagenzi ntawagiraga icyo amumarira.

Ni uku yari ameze bamutoragura

Uyu mwana wo mu gihugu cya Nigeria, yaje kugira amahirwe aho yari yicaye hanyura umuzungukazi w’umukerarugendo, uyu muzungukazi yabonye uyu mwana agira impuhwe cyane ikintu yakoze yahise amuha amazi, maze yiyemeza gufasha uyu mwana guhera ubwo.

Anja Ringgren Loven umuzungukazi ukomoka muri Denmark yakozwe ku mutima n’ubuzima bw’uyu mwana maze yifuza kumurokora, yahise yihutira kumujyana kwa muganga ahabwa ubutabazi bw’ibanze, umwana amaze gusa naho agaruka mu mubuzima yamujyanye mugihugu cy’iwabo aba ariho bajya kubana.

Yatoraguwe n’umugiraneza w’Umuzungukazi Nyina yari yamutaye ngo ni umurozi

Kuri ubu uyu mwana Hope amaze kuzuza imyaka 5 y’amavuko, ariga ameze neza ndetse ugereranyije amafoto ye yambere agitoragurwa n’ay’uyu munsi uhita ubonako, Imana yakoze ibitangaza kubuzima bw’uyu mwana.

Hope ubu yavuyemo umwana ushimishije

Ibitekerezo

  • Mbega inkuru iteye agahinda!! Gusa Imana ishimwe burya nta kure habaho Imana itakura umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa