skol
startimes

Hope watawe n’ababyeyi be bamwita umurozi,Imyaka 4 irashize asubijwe ubuzima n’umugiraneza w’umukerarugendo wamutoraguye mu myanda[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 16053

Muri 2016, nibwo hasakaye ifoto yari iteye agahinda cyane, iyi foto yagaragazaga umwana ukiri muto cyane, bigaragara ko yishwe n’inzara, kubw’amahirwe uyu mwana yahuye n’umugiraneza w’umuzugu wari mubukerarugendo mugace kitwa Uyo muri Nigeria.


Anja Ringgren, umukerarugendo wari wibereye mubutembere yaje kurya isi muri Nigeria, ubwo yari munzira yaje kubona umwana muto cyane, ashungerewe n’abahisi n’abagenzi, atoragura ibyo kurya aho bamena imyanda, uyu mugore yahise azana icupa ry’amazi yari afite mumodoka, niko gutangira kuramira uyu mwana kuko byagaragarako ubuzima bwe buri mukaga.

Uyu mwana wiswe Hope n’uyu muzungu, bivugwako yari yatawe n’ababyeyi be bavugako, uyu mwana ari umurozi, kuko ngo kuva bamubyara yabateye umwaku, bahitamo kumujugunya.

Kuri ubu, Anja Ringgren, arishimirako imyaka 4 ishize, Hope asubiranye ubuzima, mubutumwa uyu mugore yahaye abamukurikira yahamijeko, ubu Hope ari umwana ushimishije cyane kandi w’umunyabwenge, ngo biramushimisha iyo abona akina agapira kandi mu ishuri aratsinda neza cyane.

Uyu mugore w’umunya Denimarike watoraguye Hope, avugako ubuhanga bw’uyu mwana witwaga umurozi bukomeje kumutangaza cyane, kuko ubu ngo niwe uyoboye abandi bana mu mukino wo gusiganwa kumaguru aho yiga, ngo byaramutunguye ubwo yatorwaga nk’umwana uhagarariye abandi mu ikipe y’umupira w’amaguru aho yiga bityo ngo ibi bimuha icyizere ko uyu mwana azaba umuntu udasanzwe.

Anja Ringgren yasangije inkuru, n’amashusho agezweho ya Hope, yambaye imyambaro y’abakinnyi bajyana mukibuga,ahagarariye ikipe ye mu marushanwa y’imikino ihuza ishuri. Amashusho meza rwose yasusurukije imitima yabantu benshi bakurikiranye inkuru kuva igihe Uyu mwana yatabarwaga muri 2016.

Anja yanditse ati: “Kuva bamwita umurozi, gutereranwa, kwangwa no gupfobywa kugeza guhagararira ishuri rye mu kwiruka metero 100 💪🏿🏃🏿‍♂️😍 Uyu munsi, Hope yitabira iserukiramuco ry’imikino ry’ishuri rye kandi birumvikana ko we azahagararira ikipe ye mumasiganwa ya metero 100🏅🏆 Reba afite swag 😂😎









Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Abdul

    Uyu mugore Imana izamuhe imigisha myinshi itabuzeho ikintu na kimwe. Urabona umwana mwiza gutya bari bajugunye di? Ndumva nkunze uyu muzungu kbx

    2 months ago
  • chat_bubble Neptunne David

    Why can’t we love each other
    Congratulations Hope ,
    Thank you so much ❤️ Ringgren!!!!!

    2 months ago
  • chat_bubble Marcel

    This story touches my heart, i really appreciate the golden soul of this helping lady may God bless her throughout her life. worth of the world people

    2 months ago

Inzindi nkuru

Pierre Buyoya yahishuye impamvu yamuteye kwegura ku mirimo ye yaramazemo...

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, kuri ubu akaba yari intumwa...
27 November 2020 Yasuwe: 1610 0

Bobi Wine uri guhatanira umwanya wo kuba Perezida wa Uganda yabujijwe...

Bobi Wine uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yaraye abujijwe n’inzego...
27 November 2020 Yasuwe: 2051 0

Trump yashyizeho ingwate ku baturage bo mu bihugu bimwe byo muri Afurika...

Ubuyobozi bwa Trump bwashyizeho itegeko rishya ry’ingendo ry’agateganyo...
27 November 2020 Yasuwe: 1573 0

Depite wo mu Bwongereza yashinje uwahoze ari Perezida wa Nigeria kwiba...

Depite wo mu Bwongereza arashinja uwahoze ari umuyobozi wa Nigeria, Yakubu...
27 November 2020 Yasuwe: 929 0

Congo:Sheka wahoze ari umukuru w’inyeshyamba yakatiwe gufungwa...

Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo...
25 November 2020 Yasuwe: 728 0

Uganda:Inzego z’umutekano zatahuye umugambi wo kwica Bobi Wine no gutwika...

Muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano zatahuye umugambi wateguraga wo...
25 November 2020 Yasuwe: 4512 0