skol
fortebet

Hoteli za Cristiano Ronaldo zigiye guhindurwa ibitaro byita ku barwaye Coronavirus

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo, yemeje ko agiye guhindura hoteli ze ibitaro bivurirwamo abanduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatari bake ku Isi.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ubusanzwe azwiho kubana neza n’abantu no kwitabira ibikorwa byo gufasha abababaye.

Kuva muri 2016, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yatangiye umushinga wo kubaka Hotel mu bice bitandukanye by’Isi afashijwe n’ikigo gicunga za hoteli ku migabane itandukanye y’Isi ‘Pestana Hotel Group’.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne, cyatangaje ko uyu rutahizamu w’imyaka 35 agiye guhindura hoteli ze ziri muri Portugal, ibitaro bizajya bivurirwamo abanduye icyorezo cya coronavirus.

Pestana CR7 Hotel ebyiri zubatswe mu kirwa cya Madeira aho Ronaldo avuka no mu Murwa Mukuru wa Portugal, Lisbon, zizahindurwamo ibitaro guhera mu cyumweru gitaha.

Ubuvuzi n’ubundi bufasha bizahabwa abarwayi bizajya bikorwa ku buntu mu gihe abaganga bakuru n’abandi bakozi bazajya bishyurwa na Ronaldo.

Cristiano Ronaldo aheruka gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko mugenzi we bakinana muri Juventus, Daniele Rugani,agaragaweho coronavirus.

Yagize ati “Tugomba kumva abayobozi, kurinda ubuzima bwacu kuruta inyungu zose.”

Cristiano Ronaldo amaze iminsi ari iwabo muri Portugal nyuma y’uko ikipe yose ya Juventus ishyizwe mu kato mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa