skol
fortebet

Huye: Ababyeyi batujwe mu rugo rw’Impinganzima bishimiye kwitabira siporo rusange yatangijwe na AVEGA

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside batujwe mu rugo rw’impinganzima ruherereye mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye bari mu byishimo bidasanzwe kubera ko bahawe umwanya wo kujya bitabira siporo rusange.

Sponsored Ad

Aba babyeyi batujwe mu rugo rw’Impinganzima babitangaje kuri uyu wa Gatanu Taliki 15 Werurwe 2019, ubwo Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA,wabafunguriraga ku mugaragaro siporo rusange muri aka karere ka Huye ndetse bemeje ko bari barakecuye,ingingo zabo zitakirambuka ariko kuva batangira gukora siporo ubu bafite ubuzima bwiza.

Mukagihana Esperance,umubyeyi watujwe mu rugo rw’impinganzima wari witabiriye uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda ya siporo ku banyamuryango ba AVEGA,yabwiye Umuryango ko siporo ari ubuzima ndetse ngo yageze mu rugo rw’impinganzimaafite ubumuga, yaranahungabanye ariko kuva aho batangiriye gukora siporo ibintu byarahindutse.

Yagize ati “Iki gikorwa cya siporo kidufitiye akamaro cyane.Twaje mu rugo rw’impinganzima turi abakecuru bashaje,badafite imbaraga,rubagimpande zaratwishe,njye naje mfite ubumuga ntabasha kugenda.Kuva aho siporo iziye nagiye nkora gahoro gahoro n’akaguru kamwe ariko ubu n’akandi nsigaye ngakoresha gake gake.

Siporo ni nziza kuri buri wese kuko nkatwe abakuze yadufashije kunga ubumwe,hari abakecuru bari bafite amaganya n’agahinda ariko ubu turahura tukaganira.Twajyaga dukora twenyine ariko ubu tugiye kujya duhura n’abandi bizaba akarusho.”

Uretse Mukagihana,Immaculata w’imyaka 68 nawe yishimiye iyi gahunda yo gufasha ababyeyi batujwe mu ngo z’Impinganzima gukora siporo rusange, kuko bari bigunze ndetse bahorana uburwayi ariko kuri ubu ngo uburwayi bwaragabanutse no kwigunga birashira.

Yagize ati “Twageze mu rugo rw’Impinganzima twihebye,duhorana uburwayi ,bituma umuyobozi wacu atubwira ko agiye kudushyiriraho uburyo bwa siporo.Twabanje kuyikoreshwa n’umugore watureraga bukeye batuzanira umwarimu.Uyu munsi badusohokanye,byanshimishije cyane.

Abakecuru murabizi ko tugira uburwayi bwa rubagimpande ariko kuva twakora siporo yatugabanyirije imiti.Iyo wakoze siporo amavi yihinnye arahinuka.Imigongo yacu yari yarashize ariko ubu mfite icyizere ko tuzaramba.”

Mu rugo rw’impinganzima,aba babyeyi bakoraga siporo kabiri mu cyumweru ariko bafashijwe kuzajya bakora siporo rusange bari kumwe n’abandi bantu inshuro imwe mu kwezi.

Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu, Mukabayire Valerie yatangaje ko igikorwa cyo gutangiza siporo rusange kuri aba banyamuryango babo batujwe mu ngo z’impinganzima bagitekereje nkuko batekereje izindi gahunda zibafitiye akamaro ndetse avuga ko bamwe muri bo bakuze ariyo mpamvu bagomba kubafasha kubungabunga ubuzima bwabo.

Yagize ati “Abanyamuryango bacu barimo barakura,bamwe ntibagishoboye imirimo nkuko byari bimeze.AVEGA yatekereje siporo kubera aho abanyamuryango bageze.Siporo ifasha abantu kuruhuka mu mutwe,igabanye imihangayiko ariko igabanya n’ihungabana kandi dufite abanyamuryango bafite ihungabana.Abanyamuryango bacu ntibakoraga siporo ya rusange bituma dufata umwanzuro wo kubakangurira gukora siporo nubwo bageze mu za bukuru ariko tuzi ko siporo itagira imyaka,buri wese ayikora uko ashoboye,n’uko imbaraga ze zingana.Nuko twayitekereje kandi ni igikorwa kizahoraho kizafasha kunganira ibindi bikorwa twakoraga.

Siporo igiye kuba igikorwa gihoraho,ntabwo ari ikintu cy’umuhango dutangije.AVEGA igiye kujya ikurikirana ko abanyamuryango bayo bakora siporo neza nkuko ikurikirana ibindi bikorwa.”

AVEGA yatangije siporo rusange mu banyamuryango bayo batujwe mu ngo z’Impinganzima guhera kuwa 1 Werurwe 2019 ndetse ifite gahunda yo kugeza iyi gahunda mu gihugu hose.

Kugeza ubu hamaze gufungurwa ingo 3 z’Impinganzima zirimo urwo mu karere ka Bugesera rutuwemo n’abantu 57 barimo abagabo 6 n’abagore 51.Impinganzima ya Nyanza ituwe n’abantu 17 barimo abagabo 2 n’abagore 15 mu gihe Impinganzima ya Huye ituwe n’abantu 93.

Iyi gahunda nziza yo gukora siporo rusange mu banyamuryango ba AVEGA batandukanye, yiswe "Horana ubuzima bwiza",yabereye hirya no hino mu gihugu ahari abanyamuryango ba AVEGA bose.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa