skol
fortebet

Ibihugu 128 byanze ikifuzo cya Trump kuri Yeluzaremu u Rwanda ruri mu byifashe

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Amatora yo kwemeza cyangwa gutesha agaciro ikifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za America cyo guhindura Yeluzaremu umurwa mukuru wa Israel yarangiye iki kifuzo giteshejwe agaciro.
Iri tora ryabereye mu nama rusange idasanzwe yasabwe na Palestine n’ibihugu biyishyigikiye ngo ibihugu bigize Umuryango w’abibumbye bigaragaze aho bihagaze ku kuba umurwa wa Yeruzalemu wose waba uwa Israel nk’uko US iherutse kubyemeza.
Ibihugu 128 byatoye ko Yeruzalemu ikomeza kuba umugi udafite aho ubogamiye, icyenda (...)

Sponsored Ad

Amatora yo kwemeza cyangwa gutesha agaciro ikifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za America cyo guhindura Yeluzaremu umurwa mukuru wa Israel yarangiye iki kifuzo giteshejwe agaciro.

Iri tora ryabereye mu nama rusange idasanzwe yasabwe na Palestine n’ibihugu biyishyigikiye ngo ibihugu bigize Umuryango w’abibumbye bigaragaze aho bihagaze ku kuba umurwa wa Yeruzalemu wose waba uwa Israel nk’uko US iherutse kubyemeza.

Ibihugu 128 byatoye ko Yeruzalemu ikomeza kuba umugi udafite aho ubogamiye, icyenda (9) bitora ikemezo gishyigikira ikifuzo cya USA, naho 35 birifata.
Mu bihugu byatoye bihugu byatoye birwanya ikifuzo cya US harimo byinshi bisanzwe ari inshuti zayo k’Ububiligi, Brazil, Misiri, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubuholandi, New Zealand, Norvege, Ubusuwisi n’ibindi…

Mu bihugu byifashe birimo u Rwanda, n’ibindi byo mu karere nka Uganda, South Sudan, n’ibindi bikomeye nka Canada, Argentine, Australia, Mexico,…

Muri Africa ibyatoye ko bishyigikiye ikifuzo cya USA ni Togo gusa, mu gihe ku yindi migabane ari Israel, Guatemara, Ikirwa bita Marshal, Nauru, Micronesia, Palau, na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ibiganiro byabimburiye aya matora, byinshi mu bihugu byagiye bigaragaza ko kuba Yeruzalemu yaba umurwa mukuru wa Israel binyuranyije n’umwanzuro wa UN kandi bikaba byadindiza inzira y’amahoro.

Nyuma y’amatora, abahagarariye ibihugu byabo muri UN bavuze ko hakomeza kuba ibiganiro by’amahoro hagati ya Israel na Palestine.

Iri tora rinyuranyije n’ugushaka kwa US ribaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump yari yakanze ibihugu bibanye nawe ko ibizatora birwanya ugushaka kwe azabihagarikira inkunga.

Ibitekerezo

  • Iri ni isomo kuri president TRUMP wiyemera.Agomba kumenya ko ISRAEL itakiri ubwoko bw’imana nka cyera.Igihe Abayahudi bavaga mu MISIRI,imana yabahaye igihugu cya ISRAEL na Capital yayo,YERUSALEMU, kubera ko bayumviraga.Ariko nyuma byarahindutse.YESU aje ku isi,Abayahudi banze kwemera ko Yesu yoherejwe n’imana,ndetse baramwica mu mwaka wa 33.Kuva icyo gihe,imana yabakuyeho amaboko.Ndetse mu mwaka wa 70,imana yohereje abasirikare b’Abaroma,bayobowe na General Titus,basenya umujyi wa Yerusalemu.Hanyuma,Yerusalemu yigaruriwe n’Abarabu hamwe n’Abaslamu.Ubungubu,YERUSALEMU ni iy’Abayahudi n’Abarabu mu mategeko mpuzamahanga.
    Nkuko imana ivuga muli Yohana 3:16,abantu bose batizera YESU,ntabwo imana ibakunda.Niyo mpamvu ISRAEL itakiri ubwoko bw’imana kuko batemera YESU,umwana w’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa