skol
fortebet

Ibihumbi by’abantu muri Congo bari guhunga imirwano

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ibihumbi by’abenegihugu bari guhunga imirwano mu ntara ya Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho abasirikari ba leta bari mu gikorwa cyo guhashya inyeshyamba z’umutwe ADF ukomoka mu gihugu cya Uganda, nkuko bamwe mu bari kubirebera hafi babivuze kuri uyu wa kane.

Sponsored Ad

Guly Gotabo,umwe mu bakorera imiryango itari iya leta (sosiyete civile) mu ntara ya Ituri avuga ko impunzi zihunga ziva muri Beni muri Kivu y’amajyaruguru zihungira mu ntara ya Ituri.

Yakomeje agira ati” Tumaze kwandika abantu bagera ku 1.532 biganjemo cyane abagore,abana n’abasaza bari guhunga iyo ntambara”. Kuba intara ya Beni iri mu ntara zibasiwe n’icyorezo cya Ebola nkuko byatangajwe muri Kanama 2018, Gatabo avuga ko bafite impugenge ko izi mpunzi zabazanira icyo cyorezo muri Ituri.

Yagize ati” «Kubera aba bantu bari kwimuka,dufite impungenge ko habaho gukwirakwira kw’icyorezo cya Ebola kuko ntibigeze bapimwa nkuko bisanzwe bikorwa mu duce twibasiwe n’icyorezo cya Ebola”.

Intara ya Beni imaze imyaka 5 irangwamo ibikorwa by’ubwicanyi bwitirirwa umutwe wa ADF. Ubwicanyi buheruka ni ubwabaye kuri uyu wa gatatu aho abaturage 10 bishwe mu majyaruguru y’iyi ntara ya Beni, nk’uko tubikesha ikinyamakuru La Libre Afrique.

Ibitekerezo

  • Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa