skol
fortebet

Ibihumbi by’abanya Mozambike byakiriye Papa Francis mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Imbaga y’abantu bari mu byishimo baraye bakiriye Papa Francis ubwo yageraga muri Mozambique mu ruzinduko azakorera mu bihugu bitatu bya Afurika.

Sponsored Ad

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, ababyinnyi, akarasisi k’abasirikare bakira abakomeye ndetse n’imbaga y’abantu ku mihanda ya Maputo bakiriye Papa Francis mu byishimo.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe kuri uyu wa kane, uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku isi yagiranye ibiganiro na Perezida Nyusi w’iki gihugu.

Mubyo baganiriye harimo kwishimira amasezerano yo kurangiza intambara aherutse gusinywa na Leta n’abatavuga rumwe nayo, hamwe n’ingaruka z’inkubi ziheruka kwibasira iki gihugu muri uyu mwaka.

Uru rugendo kandi bivugwa ko ruzafasha Papa Francis kugaruka ku ngingo yibandaho kenshi zirimo kurengera umubumbe w’isi no gufasha abakene.

Ejo kuwa gatanu azasomera misa kuri stade Zimpeto i Maputo mbere y’uko akomeza urugendo rwe agana ku kirwa cya Madagascar n’ibirwa bya Maurices.

Papa wageze muri Mozambike saa 6:00 zo kuri uyu wa Gatatu,yakiriwe n’ibihumbi byinshi by’abagatorika bo muri iki gihugu bari birunze ku mihanda yari gucamo aho yavuye ku kibuga cy’indege ari mu modoka ye agenda abapepera.

Umushumba wa kiliziya gatolika waherukaga gusura Mozambike ni papa Yohani Pawulo wa II wayisuye mu mwaka wa 1988.

Abanya Mozambike benshi biteze ko uru rugemdo rwa Papa rurabasigira amahoro cyane ko ngo bafite ubwoba bwinshi ko amatora ateganyijwe mu ukwakira uyu mwaka ashobora kuzateza imvururu n’urugomo.





Ibitekerezo

  • Nkunda kwibaza ibintu byinshi kuli Paapa.Kubera ko bamuvugaho ibintu bidahuye n’ibyo bible ivuga.
    Urugero,bamwita Nyirubutungane.Ariko muli Umubwiriza havuga ko nta muntu numwe udakora ibyaha.
    Bavuga ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Nyamara siko bible ivuga.Ndetse ahubwo ivuga ko Petero yari afite umugore nkuko Matayo 8:14 havuga.Paapa agira abayoboke be Abatagatifu.Ibyo ni ibintu bigomba gukorwa n’Imana gusa,kubera ko yo itunganye kandi iriyo yonyine ituzi.Si Gatolika yonyine ikabya mu myemerere yayo.Ni amadini hafi ya yose,yigisha ibintu bitandukanye n’ibyo bible ivuga.Urugero,amadini menshi yigisha ko Imana ari ubutatu.Nyamara iryo jambo ntariba muli bible.
    Muli Yohana 17:3,Yesu yavuze ko Imana ishobora byose ari SE wenyine gusa kandi ko imuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Imana idusaba "gushishoza" tukabanza tukiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo amadini atwigisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa