skol
fortebet

Ibihumbi byinshi by’abantu muri Tanzania bitabiriye umuhango wo gushyingura Reginald Mengi umuherwe wari uzwi cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ibihumbi byinshi by’abantu muri Tanzania bitabiriye umuhango wo gushyingura Reginald Mengi umuherwe wari uzwi cyane mu ishoramari muri iki gihugu witabye Imana mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Bwana Mengi ni umugabo wahinduye ubuzima bw’abantu benshi akoresheje ishoramari nk’uko byavuzwe mu buhamya bunyuranye mu mihango yo kumushyingura kuri uyu wa kane.

Kubera ubwinshi bw’abaje kumuherekeza Polisi yafunze imihanda yerekezaga aho imihango yaberaga.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa n’umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko Job Ndugai bari mu banyacyubahiro benshi baje gusezeraho uyu mugabo.

Yaguye i Dubai aho yariho yivuriza ku itariki 02 z’uku kwezi, umurambo we wagaruwe muri Tanzania kuwa kabiri wakirwa n’abantu ibihumbi byinshi bagendaga bawushagaye ku mihanda bamuririra.

Nyuma yo kumushyingura, umwana we mukuru Abdiel Mengi, niwe wavuze mu izina ry’umuryango, avuga ko se ntako atagize mu buzima bwe ngo afashe abandi.

Ati "Urukundo mwatweretse n’ubuhamya mwatanze ni ikimenyetso ko igihe cye n’ingufu ze yashyize mu bantu bitapfuye ubusa".

Uyu mugabo usize abana bane n’umugore, yashimiwe cyane umuhate mu kurwanya ubukene akoresheje ishoramari no guhindura ubuzima bw’abantu benshi.

Yavukiye mu muryango ukennye cyane uri mu gace kari munsi y’umusozi wa Kilimanjaro mu 1942, yiga amashuri bitamworoheye nyuma atangira ishoramari.

Yahereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nyuma mu bucuruzi buranguza biciye muri IPP Limited inafite ibitangazamakuru byinshi muri Tanzania.

Mu 2014 igitangazamakuru cyandika iby’imari n’ubukungu Forbes cyatangaje ko imari ya Reginald Mengi igera kuri miliyoni 560 z’amadorari ya Amerika.

Ibitekerezo

  • Niho twese tugana.Ese tuzi neza uko bigenda iyo dupfuye.Reka turebe uko Bible isubiza icyo kibazo.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa