skol
fortebet

Ibintu 5 utazi kuri Angela Merkel,umugore w’umunyacyubahiro mu Budage

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Angela Dorothea Merkel yavutse tariki 17 Nyakanga 1954,ni umunyapolitiki w’Ubudage wabaye Chancellor w’Ubudage kuva mu 2005. Yabaye umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu 2002 kugeza 2005 ndetse anaba umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira demokarasi rya gikirisitu kuva mu 2000 kugeza 2018. Ni umwe mubanyamuryango bagize ihuriro ry’ubumwe bw’abakristu baharanira demokarasi, Merkel ni we muyobozi wa mbere w’umugore mu Budage.

Sponsored Ad

Ni umunyapolitiki ukunzwe cyane mu Budage, twifashishije ikinyamakuru kitwa iamexpat.de, CelebzMagazine yaguteguriye ibintu ushobora kuba utazi kuri uyu mugore w’umunyacyubahiro mu Budage.

Avuga Ikirusiya neza

Se wa Merkel yimuye umuryango we i Hamburg bimukira mu Budage bw’Uburasirazuba bwa genzurwaga n’Abasoviyeti nyuma y’ibyumweru bitandatu Angela avutse mu 1954, nk’uko abandi bana b’abadage bari barahunze bigaga mu rurimi rw’ikirusiya.

Kimwe n’abandi bana bakuriye muri icyo gice cy’ Ubudage cyagenzurwaga n’Abasoviyeti ,Merkel yize Ikirusiya ku ishuri. Yakomeje kuba ku isonga inshuro eshatu mu marushanwa y’ururimi rw’ikirusiya. Ni gake kandi aruvuga mu ruhame.

Yizihije kugwa k’urukuta rwa Berlin ari kuri sauna

Ku ya 9 Ugushyingo 1989, ijoro Urukuta rwa Berlin rwaguye, byerekana ko imyaka 40 y’ubutegetsi bwa Gikomunisiti irangiye mu Budage bw’Uburasirazuba, Merkel w’imyaka 35 y’amavuko icyo gihe yasuye sauna. Yahise azenguruka umupaka kugira ngo yishimane n’inzoga imwe, mbere yo gusubira mu rugo vuba, kuko bukeye yari afite akazi.

Akoresha izina ry’umugabo we wa mbere

Igihe yavukaga yiswe Angela Kasner, yabaye Angela Merkel igihe yashyingiranwaga n’umugabo wari warize ibijyanye n’ubugenge ( physics ) witwa Ulrich Merkel mu 1977. Bamaranye imyaka itanu maze baratandukana . Aho gusubira ku izina rye rya mbere nyuma yo gutandukana, Merkel yagumanye izina ry’umugabo we wa mbere kuva icyo gihe.

Umugabo wa kabiri wa Merkel, Joachim Sauer, ni umwarimu muri kaminuza ya Humboldt ya Berlin kandi ntakunda ibintu byo kwimenyekanisha cyane . Yirinze kugaragara mu ruhame kenshi , azwi cyane ko atitabiriye irahira rya Merkel nk’umuyobozi mukuru mu 2005 , ku buryo itangazamakuru ryo mu Budage ryamwitiriye, “The Phantom of Opera”.

Angela ni umutetsi mwiza

Bivugwa ko Merkel yishimira cyane ubuhanga bwe bwo guteka kandi azwi cyane cyane kuri cake ya Plum. Akunze kugaragara ahaha muri supermarkets(amaguriro) i Berlin, aho yishyurira ibiryo bye mu mafaranga. Yigeze kubwira uwahoze ari Perezida wa Nijeriya Goodluck Jonathan ko buri gitondo ategurira umugabo we ifunguro rya mu gitondo.

Angela atinya imbwa cyane

Nyuma yo kurumwa ni mbwa mu 1995, Merkel yagize ubwoba bw’imbwa. Bivugwa ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yazanye amatungo ye manini mu nama yabaye mu 2007 mu rwego rwo gutera ubwoba Merkel. Nyuma Merkel yagize ati: “Ndumva impamvu agomba gukora ibi – kugira ngo yerekane ko ari umugabo… Afite ubwoba bw’intege nke ze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa