skol
fortebet

Ibirego byinshi byatumye Koffi Olomide akumirwa kwinjira muri Zambiya

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Koffi Olomide wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo w’icyamare mu njyana ya rhumba, yangiwe kwinjira mu gihugu cya Zambia kubera ibirego byinshi aregwa muri iki gihugu ndetse no mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Ibi birego birimo gukubita umunyamakuru ufata amafoto wo muri Zambia, ubwo Bwana Olomide aheruka muri iki gihugu.

Anashinjwa kwibasira ababyinnyi be agerageza kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, kubafata bugwate ndetse no kubakoresha nta byangombwa bafite bibemerera gukorera mu Bufaransa.

Mbere y’igitaramo cye ubu cyamaze kuburizwamo muri Zambiya, Bwana Olomide yari yavuze ko Zambia ari "iwacu ha kabiri" nyuma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Yari yanavuze ko yifuza kuhakorera igitaramo mbere yuko apfa.

Ikiganiro gikubiyemo imbabazi Bwana Olomide yasabye cyanyuze kuri radio y’igihugu ya Zambia. Muri iki kiganiro, ntabwo avuga ku byo aregwa nyirizina, ariko avuga ko akunda abagore bo muri Zambia.

Bwana Olomide w’imyaka 62 y’amavuko, ubundi amazina ye bwite atari ay’ubuhanzi ni Antoine Christophe Agbepa Mumba. Byari biteganyijwe ko akorera ibitaramo bibiri muri Zambia muri uku kwezi kwa karindwi.

Ariko Leta ya Zambia yamuburiye ko azahita atabwa muri yombi naramuka akojeje ikirenge ku butaka bwa Zambia.

Ku wa gatandatu, ibiro by’uhagarariye Ubufaransa muri Zambia nabyo byasabye ko Bwana Olomide atabwa muri yombi.

Ambasaderi Sylvain Berger uhagarariye Ubufaransa muri Zambia yavuze ko bibaye ngombwa hakwitabazwa na polisi mpuzamahanga ya Interpol.

Bwana Olomide uzwiho kwambara imyenda ihenze cyane no kubaho mu buzima bw’iraha, ntabwo ubu ari ubwa mbere atavugwaho rumwe.

Mu mwaka wa 2016, videwo yamugaragaje atera imigeri umugore wo mu babyinnyi be, ubwo yageraga muri Kenya. Ako kanya yahise yirukanwa muri Kenya.

Mu mwaka wa 2012, nabwo yahamijwe n’urukiko muri Kongo icyaha cyo gukubita umwe mu bamufasha gutunganya umuziki we.Icyo gihe urukiko rwamuhanishije igihano gisubitse cyo gufungwa amezi atatu.

Urukiko rwabwiwe ko ubushyamirane bwe n’uyu Diego Lubaki wamufashaga mu gutunganya umuziki, bwatewe no kwishyuza umwenda Bwana Olomide yari amubereyemo ungana n’ibihumbi 3 na 700 by’amadolari y’Amerika.

Mu mwaka wa 2008, Bwana Olomide yashinjwe gukubita imigeri umunyamakuru ufata videwo wa televiziyo yigenga RTGA yo muri Kongo, hanyuma akanamena kamera ye mu gitaramo cyaberaga mu murwa mukuru Kinshasa. Bivugwa ko bapfaga uburenganzira bwo gufata amashusho.

Icyo gihe, byasabye ko umukuru w’inteko inshingamategeko ya Kongo yinjira muri ayo makimbirane, yunga Bwana Olomide na nyiri televiziyo yari yakubitiwe umunyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa