skol
fortebet

Perezida Buhari wa Nigeria ntabwo arimo gukorera mu biro bye kubera ikibazo cy’ imbeba

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari agiye kumara amezi atatu akorera iwe mu rugo kubera ko ibiro bye byangijwe n’ imbeba.
Nk’ uko bitangazwa n’ umuvugizi wa Guverinoma ya Nigeria Garba Shehu ngo ibi byabaye mugihe Perezida Buhari yari yaragiye mu kiruhuko cy’ uburwayi mu Bwongereza.
Akigaruka mubiro bye yasanze imbeba zaribasiye bimwe mubikoresho birimo utubati ameza n’ibyuma bitanga amafu (Air Condition) mu nzu. Kuri ubu ngo bikaba bikeneye gusanwa.
Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize (...)

Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize tariki 19 Kanama 2017 nibwo Perezida Buhari yagarutse mu gihugu cye akubutse mu gihugu cy’ Ubwongereza aho yari amezi atatu mu kiruhuko cy’ uburwayi arinako akurikiranwa n’ abaganga bamuvura indwara yagizwe ibanga kubeza ubu.

Kubera uburyo uyu musaza w’ imyaka 74 y’ amavuko ajya amara igihe kirekire atari mu kazi kubera uburwayi hari bamwe mu baturage b’ igihugu ke batangiye kumusaba kwegura.

Abaturage bibaje impamvu uyu muperezida atarimo gukorera mu biro bye, nyuma biza gutangazwa ko byatewe n’ uko imbeba zangije ibikoresho byo muri ibyo biro.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter abaturage bakimara kumenya ikibazo kizo mbeba babiteyemo urwenya bavuga ko izo mbeba zigiye guhura n’ akaga. Ibyo bakabishingira kukuba Perezida Buhari afite akabyiniriro nka "Ntare" (Lion).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa