skol
fortebet

Ibiteye amatsiko byihariye wamenya kuri Kamala watorewe kuba Visi Perezida wa Amerika[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Kamala Devi Harris yavutse ku ya 20 Ukwakira 1964, akaba Umurwanashyaka w’abaharanira demokarasi muri Amerika, nk’uko amategeko abiteganya, yiteguye gutangira imirimo ye ku ya 20 Mutarama 2021, ari kumwe na perezida watowe Joe Biden amubere Visi Perezida, bombi bamaze guhigika cyagwa gutsinda Perezida uriho ubu, Donald Trump na Visi Perezida we Mike Pence mu matora y’umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Harris yavukiye Oakland, muri Kaliforuniya, yarangije muri kaminuza yigisha amategeko ya Howard muri Californiya ariyo Hastings College of Law.

Imibereho ye kuva mu bwana

Harris yavutse ku ya 20 Ukwakira 1964, avukira i Oakland, muri Californiya. Nyina, Shyamala Gopalan, umuhanga mu binyabuzima akaba n’umushakashatsi w’indwara ya kanseri y’ibere, yageze muri Amerika avuye muri Tamil Nadu mu Buhinde mu 1958, afite imyaka 19 afite impamyabumenyi mu by’imirire akomereza muri kaminuza ya Californiya.

Gopalan yahakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu 1964. Se, Donald J. Harris, yabaye umwarimu wa kaminuza ya Stanford mu by’ubukungu, nawe yageze muri Amerika avuye muri Jamaica mu 1961, kugira ngo arangize. yakuye impamyabumenyi ya dogutora muri kaminuza ya Berkeley, mu by’ubukungu mu 1966.

Hamwe na murumuna we Maya Harris babaga i Berkeley, muri Californiya, muri quartier ya Milvia. Ariho Harris yatangiriye amashuri y’incuke, ngo yari afite bisi imugeza ku ishuri rya Leta riri mu gace gakize cyane mu majyaruguru ya Berkeley akenshi ryigagamo ab’uruhu rwera, abirabura ari bake.

Hari umuturanyi wahoraga ajyana abakobwa ba Harris mu rusengero rw’Abanyafurika rwo muri Oakland aho baririmbaga muri korari y’abana. Nyuma Nyina yaberetse idini ry’Abahindu maze abajyana mu rusengero rw’Abahindu rwegereye aho.

Bakiri abana, basuye nyirakuru na sekuru i Madras mu Buhinde (ubu hitwa Chennai), Harris yakomeje kuvugana na nyirasenge na ba nyirarume bo mu Buhinde mu buzima bwabo bwose. Harris kandi yanasuye umuryango wa se muri Jamayike.

Ababyeyi baje gutandukana afite imyaka irindwi, mu ivangura avuga ko yakorewe ngo hari igihe we n’umuvandimwe we bababuzaga gukina n’abana b’abaturanyi bazira ko ari abirabura.

Afite imyaka cumi n’ibiri, Harris n’umuvandimwe we bimukiye hamwe na nyina i Montreal, muri Kanada, aho Shyamala yari yemerewe umwanya wo gukora ubushakashatsi no kwigisha mu bitaro bikuru bya kaminuza y’Abayahudi.

Ngo yize amashuri abanza yigisha mu gifaransa mu kigo Notre-Dame-des-Neiges, hanyuma yize ishuri ryisumbuye rya Westmount, muri Québec, arangiza mu 1981.

Nyuma y’amashuri yisumbuye, Harris yize muri kaminuza ya Howard na kaminuza ya Washington. Igihe yari i Howard, yimenyereje imirimo ya politiki.

Harris yaje kurangiza amashuri muri Howard mu 1986, afite impamyabumenyi ya siyanse muri politiki n’ubukungu.

Harris yahise asubira muri Kaliforuniya yiga mu ishuri ry’amategeko muri kaminuza ya Californiya, rya Hastings Igihe yigaga yabaye perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abirabura bigaga amategeko aho yaje guhabwa impamyabumenyi ya Dogitora muri 1989.

Urugendo rwe muri politiki


Mu 1990, Harris yahawe akazi nk’umuyobozi wungirije w’akarere mu ntara ya Alameda, muri Californiya, aho yakoze ari “umushinjacyaha wemewe”. Mu 1994, yabaye umuvugizi warwo muri Californiya, Willie Brown, wakundanye na Harris, yamushyize mu kanama gashinzwe ubwishingizi bw’abatagira akazi, nyuma aza no kuba muri komisiyo ishinzwe kubungabunga ubuzima muri Leta ya Californiya.

Muri Gashyantare 1998, yabaye umushinjacyaha wa San Francisco, yaje no kuba umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi.

Mu 2003, nibwo yatangiye umwuga w’ubushinjacyaha muri Alameda na San Francisco, nyuma yatorewe kuba umuyobozi wa San Francisco. aba umushinjacyaha mukuru wa Californiya mu 2010 yongera gutorwa no muri 2014.

Ku ya 12 Ugushyingo 2008, Harris yiyamamarije kuba umushinjacyaha mukuru wa Californiya, baramushyigikiye cyane ku ya 8 Kamena 2010, yatowe ku majwi menshi.

Akaba yarabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko yo muri Aziya wa hawe ibiro by’ubushinjacyaha bukuru mu mateka y’igihugu cya USA.

Mu mwaka wa 2012, Harris yakoresheje imbaraga mu kuzahura ubukungu bwa Kaliforuniya ashyiraho uburyo buboneye bwo kwishyuza inguzanyo z’igihugu ku bigo bitanu bikomeye mu gihugu aribyo JPMorgan Chase, Banki ya Amerika, Wells Fargo, Citigroup na Ally Bank. Ibigo bitanga ayo mafaranga byashinjwaga kunyereza mu buryo butemewe na banyiri amazu.

Kuva mu 2013 kugeza 2015, Harris yakurikiranye amafaranga yambuwe abakozi ba Leta ya Californiya agenewe pansiyo y’abarimu, barwanya ibihangange bitandukanye.

Yagaruje amafaranga menshi miliyoni 193 na miliyoni 210 $ zari zari zararigitiye muri Banki ya Amerika.

Harris yanatsinze Loretta Sanchez mu matora ya Sena ya 2016 aba abaye Umunyamerika wa kabiri ufite inkomoko muri Aziya y’amagepfo watoreye kujya muri Sena y’Amerika.

Ku ya 4 Ugushyingo 2014, Harris yongeye gutorwa ahanganye na Ronald Gold, amutsinda ku majwi 57.5 ku ijana by’amajwi.

Harris yabaye Senateri wa Leta ya Californiya kuva mu 2017. aba abaye Umunyamerika wa mbere w’umugore ukomoka mu bwoko bw’Abirabura batuye iki gihugu ugiye mu mwanya ukomeye.

Nk’umusenateri, yashyigikiye amavugurura menshi ;harimo ay’ ubuzima, ay’ubwenegihugu ku bimukira badafite ibyangombwa, imisoro…. Yamenyekanye cyane ku rwego rw’igihugu kubera ko yabajije abayobozi nka Trump na Brett Kavanaugh mu gihe cy’iburanisha muri Sena, Trump na Brett Kavanaugh, bashinjwaga ubusambanyi.

Harris yiyamamarije kandidatire ku mwanya wa visi perezida mu ishyaka ry’abademocrate muri 2020, bishimisha igihugu cyose ku izina Biden – Harris.

Niwe ubaye visi perezida wa kabiri mu gisekuruza cy’abatari Abanyaburayi, batuye Amerika, akurikira Charles Curtis, wabaye we kuva 1929 kugeza 1933 ari kumwe na Perezida Herbert Hoover.

Kamala Harris kwiyamamariza kuba Visi perezida 2020

Harris na mbere hose yafatwaga nk’uwahatanira umwanya nkuriya kandi bigakunda. Muri Nyakanga 2018, yatangajwe ko azashyira ahagaragara ikimenyetso cy’uko bishoboka.

Ku ya 27 Mutarama 2019, Harris yatangaje ku mugaragaro ko yiyamamariza kandidatire ya visi perezida ku mwanya w’abademokarate.

Ku ya 21 Mutarama 2019, Harris yatangaje ku mugaragaro ko yiyamamariza kuba visi perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu matora ya perezida wa Amerika yo muri 2020, ku ruhande rw’abademokarate.

Mu masaha 24 ya mbere nyuma y’itangazwa rye ryo kwiyamamariza kandidatire, yashyize ahagaragara amateka ya Bernie Sanders abantu barabimukundira.

Ku ya 27 Mutarama, abantu barenga 20.000 bitabiriye ibirori byo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi yavukiyemo wa Oakland, muri Californiya nk’uko byatangajwe na polisi yako karere.

Mu kiganiro mpaka cya kabiri muri Kanama, Harris yahuye na Biden, mbere yo kwiyamamariza umwanya wa visi perezida wa Repubulika, hashizweho itsinda ryo kumushyigikira ngo bamurinde ibitero by’ivangura rishingiye ku gitsina.

Kwiyamamaza kwa Visi Perezida

Joe Biden na Harris Abademokarate babahisemo umwe perezida na visi perezida.

Ku ya 12 Kanama 2020, Harris na Joe Biden bagaragaye mu birori bya mbere bari mu mbaga ya bantu nyuma yo gutangaza ko uyu mugore yamutoranije guhatanira umwanya wa visi perezida wa USA.

Muri Gicurasi 2019, abagize Kongere bemeje Biden – Harris, guhatanira iyo myanya ikomeye muri USA. Mu mpera za Gashyantare, Biden na Harris batsindiye bidasubirwaho mu kiciro cya mbere cy’amatora muri Carolina y’Amajyepfo.

Ku ya 17 Mata 2020, Harris yasubije ibivugwa mu bitangazamakuru byerekeye uriya mwanya wa visi perezida. Mu urupfu rwa George Floyd, Biden yongeye gusabwa guhitamo umwirabura nka Harris kugira ngo amubere visi byavamo iturufu nziza yo gutsinda.

Ku ya 12 Kamena, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Harris azungiriza Biden muri kampanye y’abademokarate, kubera ko ari we mugore w’umunyamerika ufite uburambe muri politiki ya mubera visi perezida.

Ku ya 26 Kamena, CNN nayo irabitangaza, bityo Harris aba Umunyamerika wa mbere w’umugore ufite inkomoko no mu bahinde batuye Amerika.

Kamala Visi Perezida wemewe watowe n’abanyamerika

Nyuma yo gutorwa kwa Joe Biden nka Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020, Harris azatangira imirimo nka visi perezida we ku ya 20 Mutarama 2021. Azaba umugore wa mbere mu biro, bimwe na perezida w’umuzungu nawe nka Harris ukomoka ku bantu b’uruvange rw’amabara y’uruhu batuye Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa