skol
fortebet

Ibiteye amatsiko ku mwana w’umukobwa utangaje wapimaga ibiro 200 afite imyaka 10 y’amavuko gusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ni umwana w’umukobwa ndetse ukiri muto, yitwa Ariya Permana akaba akomoka muri Indonesia. Iyi ni inkuru y’ukuntu uyu mwana yatakaje ibiro birenga 110 mu gihe gito iratangaje ariko kuri ubu akaba asigaranye ikibazo cy’uruhu ruruta umubiri we.

Sponsored Ad

Mu nkuru y’ikinyamakuru the sun, ivuga ko uyu mwana kuri ubu ufite imyaka 14, ivuga ko mu gihe cy’umwaka ushize yapimaga ibiro bisaga 200, ushobora kuba utabyumva neza gusa uyu mwana nibyo ariho kandi afatwa nk’umwana ubyibushye kurusha abandi ku isi. Uyu mwana wari usanganywe ikibazo cy’ubuzima yagerageje guhindura ibyo yaryaga yibanda ku mbuto ndetse n’imboga gusa, uretse ibyo bamushakiye n’umutoza wo kumukoresha imyitozo ngororamubiri wihariye.

Uyu mutoza ngo amwirukansa ibirometero 5 buri munsi ndetse akamukoresha siporo zikomeye cyane zinaniza umubiri. Icyakora uretse na siporo uyu yajyanywe no kwa muganga baramubaga bamukuraho zimwe mu nyama zari zimuriho ariko ntacyo zimariye umubiri. Nyuma yibyo byose bakoreye uwo mwana mu myaka 3 gusa amaze abitangiye amaze gutakaza ibiro 110 ndetse ubu ashobora gukina n’abandi bana ntakibazo.

Uyu mwana yagize ati: “ubu ndishimye cyane ndetse sinifuza kongera kumera nkuko narimeze, ubu nakina umupira n’abandi bashuti bange, najya mu mazi nkoga, mu gihe nkiri munini cyane ntanakimwe nashoboraga gukora muribyo. Nta hantu nahamwe najyaga sinashoboraga gukina umupira”.

Uyu mwana bivugwa ko uyu mubyibuho ukabije ahanini yawukomoye ku kurya cyane kandi akarya ibiryo bibyibushya ubundi bitagenewe abana bo mu cyiciro cye. Umubyibuho watumaga ajya gukarabira ku musozi kuko urwogero rwo murugo atari kurukwirwamo.

Se wuyu mwana avuga ko yicuza cyane ibintu yakoreye uyu mwana akiri mu myaka 5, kuko ngo yamurengeshejwe cyane, ibyo yamusabaga byose yarabimuhaga yaba ibyuzuyemo isukari cyangwa ibimubyibushya bahitaga bamuhereza ntacyo bitayeho.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa