skol
fortebet

Ibiteye amatsiko wamenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

Uyu munsi watangiriye muri Amerika y’Amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose, ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, birangira uyu munsi wemewe n’umuryango w’Abibumbye buri mwaka ukizihizwa. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni igihe cyo kwibuka uruhare umugore yagize mu guteza imbere igihugu ke ndetse no guharanira amahoro ku Isi.

Mu mwaka wa 1975 ubwo wari umwaka wahariwe abagore muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, n I bwo bizihije ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo hari ku itariki ya 8 Werurwe.

Hashize imyaka ibiri gusa ni bwo uwo munsi waje gukwirakwira ndetse banongeraho ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akaba yanahabwa agaciro.

Muri icyo gihe kandi hagaragajwe uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye ndetse no kuzana amahoro ku Isi nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Dore imwe mu myaka yagiye igaragaramo ibikorwa bitandukanye byagize akamaro mu kubahiriza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore: Mu 1909 mu kwezi kwa Gashyantare ku wa 28, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bizihije uwo munsi ku rwego rw’ Igihugu, ubwo abari bagize igice cy’abasosiyarisite baharaniraga uburenganzira bujyanye n’imirimo umugore yakoraga n’iyo atemererwaga gukora.

Mu 1910 abasosiyarisite bashyize umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umugore no guca akarengane yagirirwaga. Ibi bikaba byaremerejwe mu nama yaberaga i Copenhagen yari yahuje abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bigera kuri 17, ariko icyo gihe nta tariki ndakuka yashyizweho.

Mu 1911 bishingiye ku byari byavugiwe mu nama yavuzwe haruguru, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku buryo budasanzwe, ku nshuro ya mbere ku wa 19 Werurwe ubwo muri Austria, Denmark, u Budage n’u Busuwisi, abagera kuri miliyoni (abagore n’abagabo) bitabiriye uwo munsi bishyira hamwe basaba ko uburenganzira bw’umugore bwakubahirizwa ndetse banamagana ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu 1913 – 1914 umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye nk’inzira yo kwamagana intambara ya mbere y’Isi, nk’ihuriro ry’amahoro, aho icyo gihe mu Burusiya bizihije uwo munsi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, ndetse no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi baje kuwizihiza ku wa 8 Werurwe mu mwaka wakurikiyeho, bityo abagore bishyira hamwe bamagana intambara, bashishikariza abantu kwishyira hamwe bagaharanira amahoro.

Mu mwaka wa 1917 mu gihugu cy’u Burusiya Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko ryemerera umugore gutora.

Kuva muri icyo gihe cyose umugore yakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ndetse no guharanira amahoro ku Isi, kugeza n’ubu uyu munsi urizihizwa ku Isi yose.

Mu mwaka wa 1995, inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa