skol
fortebet

Ibyamamare byatutse Trump wise ibihugu by’Afurika na Haiti imisarani

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Bimwe mu byamamare bitandukanye ku isi byagaragaje ko byababajwe n’amagambo ya perezida wa USA Donald Trump wise ibihugu by’Afurika na Haiti imisarani ndetse bimwe byakoresheje ibitutsi mu kunenga amagambo y’uyu muperezida.
Ibi Donald Trump yabivugiye mu nama yabereye muri White House ku wa Kane, ubwo bamwe mu basenateri bamusabaga kugabanya ibyangombwa byemerera abantu bo muri Afurika na Haiti kwinjira muri Amerika maze mu kubasubiza ababwira ko atiyumvisha ukuntu abantu baturutse mu (...)

Sponsored Ad

Bimwe mu byamamare bitandukanye ku isi byagaragaje ko byababajwe n’amagambo ya perezida wa USA Donald Trump wise ibihugu by’Afurika na Haiti imisarani ndetse bimwe byakoresheje ibitutsi mu kunenga amagambo y’uyu muperezida.


Ibi Donald Trump yabivugiye mu nama yabereye muri White House ku wa Kane, ubwo bamwe mu basenateri bamusabaga kugabanya ibyangombwa byemerera abantu bo muri Afurika na Haiti kwinjira muri Amerika maze mu kubasubiza ababwira ko atiyumvisha ukuntu abantu baturutse mu bihugu by’imyanda byo muri Afurika na Haiti bemererwa kwinjira muri USA.

Ubwo aya makuru yajyaga hanze bimwe mu byamamare bitandukanye birimo John Legend,James Comey, Chelsea Clinton, Jerry Springer, Don Lemon n’abandi bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’uyu muperezida ukunze kugira imvugo zikocamye.

Uretse aba baturuka muri USA,ibihangange bitandukanye byo muri Haiti,byatutse ibitutsi bikomeye uyu muperezida Umuryango utarondora, mu rwego rwo kwamagana iyi mvugo ya Trump.

Trump yashinjwe na benshi irondaruhu,imvugo nyandagazi n’ibindi bitandukanye ndetse bamwe bamusabye gusaba imbabazi kubera aya magambo yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa