skol
fortebet

Ibyihebe byateze ibisasu bitatu muri stade yaberagamo umukino bihitana ubuzima bwa benshi

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ibyihebe byateze ibisasu 3 muri stade ya Cricket yitwa Jalalabad stadium yo muri Afghanistan,bihitana abantu 8,abarenga 45 barakomereka mu buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Mu bantu bishwe n’ibi byihebe ku wa Gatanu w’iki cyumweru harimo umuyobozi w’intara ya Laghman wari wateguye aya marushanwa yise “Ramadan Cup”yari agamije gutangiza igisibo cy’abayisilamu.

Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yanenze ibi byihebe byishe abantu mu gisibo,avuga ko bitazi amahame ngenderwaho y’idina ya Isiramu ndetse n’agaciro k’igisibo.

Yagize ati “Ibyihebe byagaragaje ko bitubaha amahame y’idini ndetse n’abanzi bakomeye b’ikiremwamuntu.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku isi yatangaje ubutumwa bwo kwihanganisha abantu bose bagezweho n’ibi bisasu ndetse n’imiryango yabo.

Nta mutwe w’iterabwoba wigambye iki gitero ndetse n’aba Talibani baba muri aka gace bahakanye bivuye inyuma ko atari bo bateze ibi bisasu muri iyi stade.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa