skol
fortebet

Ibyo imbwa yakoreye umwana w’imyaka 4 bakinaga byababaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 4 witwa Tillie ukomoka mu Bwongereza, yahuye nuruva gusenya ubwo imbwa bakinaga yamuriye isura iramwangiza bikomeye byatumye bamujyanwa kwa muganga igitaraganya.

Sponsored Ad

Ku cyumweru gishize uyu mwana muto yakiniraga n’iyi mbwa mu nzu,irarakara ihita imukubita hasi itangira kumwangiza mu isura ndetse imukomeretsa umutwe byatumye ahita ajyanwa mu bitaro Royal Preston Hospital igitaraganya.

Iyi mbwa yangije uyu mwana umutwe ndetse amagufwa amwe y’umutwe arangirika byatumye kuri ubu ari kwitabwaho cyane n’abaganga b’inzobere muri ibi bitaro.

Polisi yo mu mujyi wa Preston yemeje ko uyu mwana yangijwe n’iyi mbwa mu iperereza yakoze nyuma yo kumva ko uyu mwana yajyanwe mu bitaro.

Uyu muryango w’uyu mwana watangiye kwaka inkunga ku mbuga nkoranyambaga kuko amafaranga yo kuvuza uyu mwana ari menshi bakaba batayafite.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa