Icyamamare muri sinema cyatutse Trump kiramwandagaza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 February 2018 Yasuwe: 2323

Icyamamare mu gukina filimi Samuel L Jackson cyatutse bikomeye perezeda w’Amerika Donald Trump kubera ubutumwa aherutse gushyira kuri Tweeter ye avuga ko abarimu bo muri iki gihugu bakagombye guhabwa imbunda mu gihe bari ku ishuli kugira ngo bazabashe kurinda abanyeshuli igihe habaye igitero cy’ubwihebe.

Ibi Trump yabitangaje nyuma y’aho umusore w’imyaka 19 Nikolas Cruz ateye ikigo cy’amashuli cya Marjory Stoneman Douglas High School cy’ahitwa Parkland muri Leta ya Florida ku I taliki ya 14 Gashyantare 2018 agahitana abanyeshuli basaga 17.

Samuel L Jackson yatutse Trump ibitutsi bibi cyane ku rukuta rwe rwa Twitter Umuryango utasubiramo,anenga aya magambo ya Trump aho yibajije niba hari umwe mu bari muri iki gitero waba yamusabye kwemerera abarimu gukoresha intwaro ku ishuli.

Ngubu ubutumwa Samuel L Jackson yanditse atuka Trump

Trump yavuze ko 20 ku ijana by’abarimu baba bafite ubumenyi ku gukoresha intwaro bakwiye kuzitunga kugira ngo niharamutse hongeye kuba ibitero nk’ibi, bazabashe gutabara abanyeshuli.

Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuli 17

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’umuzungu yaciwe akayabo kubera gutuka umuganga w’umwirabura akanga...

Umukobwa witwa Zena Edwards ukomoka muri Wales, yaciwe akayabo k’amapawundi...
23 May 2018 Yasuwe: 2031 1

Imbwa y’inkazi yariye umwana muto rubanda ruhurura ruje gufata amashusho...

Imbwa yo mu bwoko bwa Pit bull yariye umwana wo mu Bushinwa uzwi nka Wu...
22 May 2018 Yasuwe: 3410 0

Uko isi yiriwe tariki 21 Gicurasi 2018

Mu nshamake y’ uko Isi ya tariki 21 Gicurasi 2018 yiriwe harimo ko Amerika...
21 May 2018 Yasuwe: 2374 0

Umuyobozi w’ ikigo yatawe muri yomi azira kubamba abanyeshuri ku...

Abantu batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi muri...
20 May 2018 Yasuwe: 1323 0

Ibyihebe byateze ibisasu bitatu muri stade yaberagamo umukino bihitana...

Ibyihebe byateze ibisasu 3 muri stade ya Cricket yitwa Jalalabad stadium yo...
20 May 2018 Yasuwe: 2167 0

Umunyeshuli yinjiye mu ishuli arasa bagenzi be n’abarimu

Umusore witwa Dimitrios Pagourtzis w’imyaka 17,ukomoka muri Santa Fe,Texas...
19 May 2018 Yasuwe: 1483 0