skol
fortebet

Icyihebe cyishe umugabo n’umugore we kirya ibice by’imibiri yabo

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Cristina Amaral w’imyaka 44 n’umugabo we Juvenal w’imyaka 57 bo muri Brazil basanzwe bishwe n’icyihebe kirangije kibahamba mu mwobo cyacukuye hafi y’aho aba bombi batuye mu mugi wa Camaçari. Aho iki cyihebe cyahambye uyu muryango
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,iki cyihebe cyakoreye iyicarubozo uyu mugabo kirangije gifata ku ngufu umugore we ndetse kirya inyama ze.
Nkuko amakuru yatanzwe na polisi yo muri aka gace abitangaza,iki cyihebe cyaje mu rugo rw’uyu (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Cristina Amaral w’imyaka 44 n’umugabo we Juvenal w’imyaka 57 bo muri Brazil basanzwe bishwe n’icyihebe kirangije kibahamba mu mwobo cyacukuye hafi y’aho aba bombi batuye mu mugi wa Camaçari.

Aho iki cyihebe cyahambye uyu muryango

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,iki cyihebe cyakoreye iyicarubozo uyu mugabo kirangije gifata ku ngufu umugore we ndetse kirya inyama ze.

Nkuko amakuru yatanzwe na polisi yo muri aka gace abitangaza,iki cyihebe cyaje mu rugo rw’uyu muryango gishaka amafaranga,kiyabuze niko gutangira gukorera iyicarubozo uyu muryango aho byarangiye giciye imyanya myibarukiro y’uyu mugore ndetse ntabwo aho cyayishyize hamenyekanye aho bavuze ko cyayiriye.

Aho Juvenal n’umugore we bari batuye

Iki cyihebe cyakoze aya mahano ku I taliki ya 09 Mutarama uyu mwaka,ariko imibiri yabo yabonetse nyuma y’aho iperereza ryakozwe bakaza gusanga cyarabahambye mu busitani bwabo.

Iki cyihebe cyateye uru rugo nyuma y’aho cyari cyamenye ko uyu muryango wari wahawe ibihumbi 15 by’amapawundi by’impozamarira.

Aba nibo bakekwaho kwica Juvenal n’umugore we

Polisi yo muri aka gace yataye muri yombi bimwe mu bisambo byo muri aka gace bisanzwe bizwiho kwambura abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa