skol
fortebet

Icyogajuru cya insight cyageze ku mubumbe wa Mars cyohereje ifoto yaciye ibintu

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Icyogajuru cya InSight giheruka koherezwa na NASA ku mubumbe wa Mars cyagezeyo ndetse cyamaze kohereza ifoto ya mbere yo kuri uyu mubumbe utukura.

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi 7 kigenda,icyogajuru cya InSight cyabashije kugera ku mubumbe wa Mars ndetse cyahise gifotora ifoto itangaje kiyoherereza abashakashatsi bo muri NASA nabo bayishyira hanze.

Iyi niyo foto yaciye ibintu icyogajuru cya InSight cyafotoye ku mubumbe wa Mars

Iki cyogajuru cya InSight cyafotoye ifoto igaragaza ubutaka bwo ku mubumbe wa MARS bituma abacyohereje babona ko Solar Panels yacyo ikora neza ndetse yabashije kwifungura ku buryo izajya igifasha gukurura umuriro uturuka ku mirasire y’izuba nacyo kibashe gufata amafoto n’amakuru yo kuri uyu mubumbe.

Tom Hoffman ukuriye uyu mushinga w’iki cyogajuru cya InSight yavuze ko bakimara kubona iyi foto iri guca ibintu yok u mubumbe wa Mars,byatumye biruhutsa ndetse bizeye ko bazabona amakuru menshi yo kuri Mars.

Yagize ati “Ikipe InSight iabasha gusinzira kuko twamenye ko Solar Panels yacyo iri gukora neza ndetse izabasha kuzuza umuriro batteries zayo.

Kubera ko iki cyogajuru gifite camera,abakozi ba NASA bazabasha kukizengurutsa hirya no hino kuri uyu mubumbe gifata amafoto ndetse n’amakuru y’ingenzi kuri uyu mubumbe utukura.

Icyogajuru cya The InSight cyageze kuri Mars ku wa mbere w’iki cyumweru,nyuma y’amezi 7 kigenda bituma ikipe ya NASA igishinzwe biterera hejuru kubera ibyishimo nkuko amashusho yagiye hanze yabyerekanye.

Iki cyogajuru cyagendaga ibirometero 21,200 ku isaha ndetse byitezwe ko kiri buze kumara amatsiko abibaza niba uyu mubumbe waturwaho.

Iyi n’inshuro ya munani ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ikirere cy’Amerika NASA cyohereza icyogajuru kuri Mars ndetse byitezwe ko iki cya InSight kizacukura umwobo kugira ngo harebwe niba ubutaka bwaho bwahingwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa