skol
fortebet

Idubu ryariye umwarimukazi n’umwana we bari batembereye hafi y’ikiyaga

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Inyamaswa y’inkazi izwi nk’idubu yishe umwarimukazi witwa Valerie Theoret w’imyaka 37,n’umukobwa bakomoka muri Canada,ishaka kwica n’umugabo we ntibyayikundira arayivugana.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo iyi nyamaswa y’inkazi yasanze uyu mugore n’umwana we bicaye hafi y’ahantu bari bakambitse ku kiyaga cya Einarson, irabica bombi.

Iyi nyamaswa ikimara kwica uyu mwarimukazi n’umukobwa we wari umaze amezi 10,yategereje n’umugabo we,ahageze nawe ishaka kumwica ariko we ntiyayerebera izuba arayica.

Uyu mugabo witwa Gjermund Roesholt yasize umugore we n’umwana we agarutse abona imirambo yabo bombi ndetse ahita aterwa n’iyi dubu nawe ishaka kumwivugana gusa abasha kuyica akoresheje imbunda.

Polisi yo muri aka gace yatangaje ko iyi dubu yariye uyu mugore n’umwana we mu masaha yo mu gitondo cyane ko aka gace bari bagiye gutembereramo kabamo inyamaswa zitandukanye.




Idubu ryishe Theoret n’umwana we ribasanze aho bari bakambitse hafi y’ikiyaga

Ibitekerezo

  • RIP madame and kid.Wari ukiri muto.Nkwifurije umuzuko wo ku munsi w’imperuka imana yasezeranyije abantu bayizera kandi ntibakore ibyo itubuza nkuko Yohana 6:40 havuga.Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,inyamaswa ntizizongera kurya abantu,ahubwo bazaba bakina nazo nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Tujye duhora twiteguye gupfa,dushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa