Idubu ryishe umugabo w’intwari warirwanyije ashaka gutabara abana be

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 1929

Umugabo witwa Aaron Gibbons w’imyaka 31 ukomoka muri Canada yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yasohokanye n’umuryango we ku kirwa cyitwa Sentry,baterwa n’iri dubu ry’umweru yitangira abana be riramwica.

Ubwo iri dubu ryageraga aho uyu muryango wari uteraniye,uyu mugabo yahise yitambika hagati yaryo n’abana be,arababwira ngo biruke asigara arwana naryo riramwivugana.

Iri dubu ryateye uyu muryango mu gace ba mukerarugendo bakunda kuroberaho amafi,uyu mugabo ahitamo kwitangira abana be,abasaba kwiruka asigara arwana n’iyi nyamaswa y’inkazi.

Abagize umuryango w’uyu mugabo bashimye ubutwari bwe kuko yabatabaje aho bari bari ababwira ko idubu ribateye bahagera bagasanga yapfuye ndetse yashoboye kurokora abana be bari kumwe.

Polisi yatangaje ko iri dubu ryishwe rirashwe n’abandi ba mukerarugendo bari kuri iki kirwa bahuruye baje gutabara uyu mugabo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 504 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1245 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2274 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1810 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2666 0

Bashiki ba Cristiano Ronaldo bibasiriye abantu batamutoye ngo yegukane...

Bashiki ba rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus barimo uwitwa Elma...
4 December 2018 Yasuwe: 2410 0