skol
fortebet

Ifoto Perezida Kim Jong Un yifotoje yaciye ibintu

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Korea y’Amajyaruguru Kim Jong Un yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku isi yifotoje ashagawe n’ingabo ze z’abasirikare b’abagore bagaragara nk’abari kurira mu gihe we yari abarimo hagati yisekera.

Sponsored Ad

Mu ifoto yashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe itangzamakuru muri Korea y’Amajyaruguru aba bagore bambaye impuzankano imwe isa, bogoshe kimwe, ingofero zimwe kandi zisa basa n’abari kurira mu gihe ari we mugabo wenyine ubarimo kandi wambaye ukwe yisekera ari nabyo byatangaje abantu batandukanye bibajije icyo yabikoze ashaka gusobanura.

Ibi yabikoze mu ruzinduko yari yasuyemo umutwe w’abasirikare w’abagore ugize itsinda 5492 (Unit 5492) uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki guhugu kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019.

Perezida Kim Jong Un nyuma yo kwishimisha mu mafoto ashagawe n’aba bagore yakomeje ajya kwifotoreza mu bikoresho bya gisirikare.

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un (Hagati) akikijwe n’inabo z’abagore

Ibi abikoze nyuma y’iminsi mike agaragaye aterana amagambo na mugenzi we Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump kuri Twitter nyuma y’aho Perezida Trump avugiye ko nta biganiro by’ubwumvikane yiteguye kugirana na Perezida Kim mu gihe Leta ya Korea y’Amajyaruguru yaba itaretse igeragezwa ry’intwaro z’ubumara.

Gusa nyuma aba bagabo bombi baje guhura bagirana ibiganiro bishingiye kuri Diplomacy hagati ya Leta ya Korea na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banagiranye ubwumvikane n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubwo aba bombi bahoze barangwa no guhangana mu myaka ishize.

Ibitekerezo

  • North Korea,ni kimwe mu bihugu bishobora guteza intambara ya 3 y’isi,kimwe na Iran,Syria,China,USA,Russia,etc...Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Zaburi 46:9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa