skol
fortebet

Ifoto ya perezida Buhari ari kwambikwa imyenda n’abana be yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

Abana batatu ba Perezida wa Nigeria,Muhammadu Buhari batumye benshi basesa urumeza ndetse bavuga binshi nyuma y’ifoto yagiye hanze bari kwambika uyu mubyeyi wabo uri kugenda agana mu za bukuru.

Sponsored Ad

Abana ba perezida Buhari barimo uwitwa Yusuf, Hanan na Amina bafotowe bari kwambika se imyambaro mu ijoro ryakeye ubwo bari mu rugo rwabo ruherere ahitwa Daura muri Katsina.

Abanya Nigeria benshi babinyujije ku mbuga zabo za Twitter bishimiye umubano wa perezida wabo n’abana be bivugwa ko ukomeye cyane.

Muhammadu Buhari wakuye ipeti rya general major mu gisirikare cya Nigeria mbere y’uko agisezeramo aherutse gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora igihugu cya Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa